Ibiribwa byatunganyijwe mu buryo buhanitse bihuzwa n’impfu zitunguranye

Ubuzima - 29/04/2025 3:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibiribwa byatunganyijwe mu buryo buhanitse bihuzwa n’impfu zitunguranye

Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu umunani, birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwerekanye ko kurya cyane ibiribwa byatunganyijwe mu buryo buhanitse, Ultra-processed foods (UPF), bishobora kongera ibyago byo gupfa hakiri kare. Muri ibyo biribwa harimo ibisuguti, hot-dogs, imigati, isukari, ice cream ibinyobwa n’ibiribwa byifashishwa mu gitondo.

Ibiribwa byitwa UPF bikunze kuba birimo ibintu byongerewemo kugira ngo ubwiza bwabyo bwiyongere cyangwa bikabasha kumara igihe kirekire. Abashakashatsi bavuga ko n'ubwo impamvu nyakuri itaramenyekana neza, bishobora guterwa n’uko ibi biribwa bikungahaye ku mavuta, isukari n’umunyu mwinshi.

Raporo yagaragaje ko mu Bwongereza no muri Amerika, aho UPF zigize hejuru ya 50% mu gukoreshwa, 14% by’impfu zitunguranye zishobora kuba zifitanye isano na byo. Mu bihugu nko muri Brazil na Kolombiya, aho ikoreshwa rya UPF ari rito, iryo janisha riragabanuka rikagera kuri 4% nk'uko tubikesha BBC.

Dr Eduardo Nilson, umwe mu bayoboye ubushakashatsi, yavuze ko ibiribwa byatunganyijwe bihanitse bikongerwamo ibindi bintu n'ibinyabutabire bigira ingaruka kubera uburyo bitunganywamo. Raporo isaba ko inama zitangwa ku mirire zivugururwa, ariko inzego nka Komite y’Ubujyanama ku Mirire y’u Bwongereza zivuga ko hari ibimenyetso bidahagije.

Nubwo ubushakashatsi buvuga ko hari aho ibi biribwa bishobora kuba bifitanye isano n'indwara z'umutima, diyabete n'umubyibuho ukabije, abahanga baracyemeza ko ibiribwa bifite umumaro udasanzwe harimo amavuta n’isukari, akenshi bagasanga ikibazo ari uburyo byatunganyijwemo,aho kuba aribyo bibitera.

Ishyirahamwe ry’inganda z’ibiribwa ryo ryamagana uburyo UPF zigaragazwa, rivuga ko harimo ibiribwa bifasha kubaka indyo yuzuye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...