Ibintu bidasanzwe byaranze "Ebenezer Concert" yateguwe na God’s Flock Choir

Iyobokamana - 17/11/2025 2:20 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibintu bidasanzwe byaranze "Ebenezer Concert" yateguwe na God’s Flock Choir

God’s Flock Choir yo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa 7 muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, yakoze igitaramo kidasanzwe muri Kigali ku Itorero rya Kigali Bilingual Church ku wa 08/11/2025.

Iki gitaramo cyari kigamije gushima Imana yabanye na bo kuva mu 1995 kugera mu 2025, imyaka 30 bamaze mu murimo wo kugeza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo. Muri icyo gitaramo bashyize hanze umuzingo w’amajwi Vol. 7 ndetse n’umusogongera w’amashusho Vol. 4.

Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Ebenezer Concert” ishingiye kuri 1 Samuel 7:12. Ni igitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu, ndetse hari n’abaturutse mu Burengerazuba ku wa Gatanu baza kwifatanya n’abandi muri iki gitaramo.

Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi:

1. Abatangije korali baririmbanye n’abavutse iriho!

Kubona abantu baririmbye muri iyi Korali muri za 1996, ni ukuvuga abaririmbye muri korali yitwaga Hallelluia itarahindura izina ngo yitwe “God’s Flock Choir”, abitabiriye igitaramo batangajwe no kubona abana bavutse nyuma ya 2000 ari bo barimo kuririmba muri iyi Korali.


2. Amakorali yatumiwe yaririmbye indirimbo zisanzwe zizwi:

Amakorali The Way of Hope, Abahamya ba Yesu Family Choir ndetse n’Inyenyeli z’ijuru basusurukije abari bitabiriye igitaramo, kuko nyinshi mu ndirimbo zabo zisanzwe zizwi. Umuziki ugitangira, abantu bahitaga bahaguruka, ntawe ubahagurukije! Byagaragaye ko habayeho ubushishozi mu guhitamo korali zo kuririmba muri iki gitaramo kuko zari korali zifite injyana zitandukanye.

The Way of Hope yo ku Itorero rya Remera irimo gusurutsa abitabiriye Ebenezer Concert

Abahamya na Yesu Family Choir mu indirimbo zikora ku mutima y'abitabirioy eigitaramo

Inyenyeli z’Ijuru zavuye mu Karere ka Nyamasheke zije gutaramira abitabiriye "Ebenezer Concert".

3. Muri iki gitaramo habayeho gutanga imidali y’ishimwe ku bantu bamwe na bamwe bagize uruhare mu buyobozi bwa korali ndetse n’abagize uruhare mu kuzamura korali mu buryo bw’imiririmbire.

Umuyobozi w’iyi Korali, Daniel Uzayisenga, ubwo yaganiraga na InyaRwanda, yashimiye abantu bose bitabiriye iki gitaramo, baba abaje mu rusengero rwa Kigali Bilingual Church kuko rwari rwuzuye, baba n’abakurikiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga (Online) aho abantu barenga ibihumbi bitanu bari bakurikiye.

Yagarutse no ku mpamvu yatumye bahitamo gukorera igitaramo i Kigali: twahisemo gukorera igitaramo muri Kigali mu buryo bwo korohereza abakunzi ba korali bose baturutse impande zose kuzitabira bitabagoye.

Yaragize ati: “Twarishimye cyane ubwo mu gihe cyo gutegura igitaramo amakorali, abantu ku giti cyabo bafataga umwanya bakamamaza iki gitaramo, muri make amakorali yo muri kaminuza ndetse n’ahandi baradufashije cyane mu gutumira.”

“Nk’uko intego ya korali ari kuvuga ubutumwa bwiza, dusabana, dufatanya guhimbaza Imana yabanye natwe muri iyi myaka 30 tumaze turi mu murimo w’ivugabutumwa, tugamije kwerereza izina ry’Imana yacu. Turashima Imana ko byagenze neza."

God’s Flock ku wa 08.11.2025 byari umunezero utangaje bataramira abitabiriye Ebenezer concert

Pr. Dr Olivier Kayitare ni we wabwirije muri Ebenezer Concert

Yakomeje agira ati: “Turashimira abantu bose bitabiriye igitaramo, ubuyobozi bw’Itorero rya KBC bwaduhaye urusengero rwo gukoreramo ndetse bakanaritabira, ubuyobozi bw’Itorero ryacu rya Kaminuza, amakorali twabanye yose uko ari atatu: The Way of Hope, Abahamya ba Yesu Family ndetse n’Inyenyeli z’Ijuru.

Turashimira umubwiriza wacu Pastor Dr. Olivier Kayitare akaba ari umwe mu bapastori bayoboye Itorero rya kaminuza, turashimira na MC wacu wabikoze neza agatuma abantu basusurukirwa Mugabo Rugema Moise yaradufashije cyane, Imana imuhe umugisha.”

Mugabo Rugema Moise ni we wayoboye Ebenezer concert maze agaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuyobora igitaramo

Ku wa 08 Ugushyingo 2025, kuri uwo munsi w’igitaramo nimugoroba, “God’s Flock Choir” yasohoye indirimbo irimo amashimwe yo gushima Imana yabanye na bo muri iyi myaka mirongo 30, yitwa "Shimirwa".

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "SHIMIRWA" YA GOD'S FLOCK CHOIR




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...