Amakuru
y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Algeria yatangaje na Urugwiro Village
kuri uyu wa kabiri tariki 03 Kamena 2025.
Perezida
Kagame yagiranye ibiganiro bitandukanye na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid
Tebboune byaje gutanga umusaruro wo gusinyana amasezerano 12 ahuriweho n’ibihugu
byombi yose agamije guteza imbere umubano mwiza ndetse n’ubufatanya mu nzira y’ubukungu.
Perezida
Kagame na Perezida Tebboune bayoboye ibiganiro by’impande zombi hamwe n’intumwa
zabo, mbere yo kwitabira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano
y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo: serivisi z’indege, gukuraho visa,
itumanaho, polisi, inganda zikora imiti, amashuri makuru, ubuhinzi, guhanga
imirimo, itumanaho rya telefoni, ubutabera, amahugurwa y’umwuga, no guteza
imbere ishoramari.
Nyuma
y’icyo gikorwa, abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru
aho bongereyeho ko biyemeje gushimangira umubano mwiza umaze igihe hagati y’u
Rwanda na Algeria. Perezida Kagame yanatangaje ko Ambasade y’u Rwanda igiye
gufungurwa muri Algérie mu minsi iri imbere.
Uretse
ayo masezerano kandi, Perezida Kagame yahuye n’abanyeshuri batanu
b’Abanyarwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano
(Artificial Intelligence) muri Algerie.
Iri
shuri ryibanda cyane kwigisha, gukora ubushakashatsi no guhanga ibishya bishingiye
kuri AI ndetse rigatanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza
ndetse n’icya gatatu mu byerekeye ubwenge buhangano.
Perezida Kagame yasuye Urwibutso ruruhukiyemo intwari zaguye mu ntambara yo guharanira ubwigenge bwa Algeria