Ibikubiye mu masezerano 12 u Rwanda na Algeria basinyanye

Amakuru ku Rwanda - 04/06/2025 1:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibikubiye mu masezerano 12 u Rwanda na Algeria basinyanye

Mu rugendo rw’akazi Perezida Kagame yagiriye mu gihugu cya Algeria, u Rwanda na Algeria basinyanye amasezerano 12 arimo gushyiraho ambasade y’u Rwanda muri Algeria.

Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Algeria yatangaje na Urugwiro Village kuri uyu wa kabiri tariki 03 Kamena 2025. Nyuma yo kugera muri iki gihugu giherereye mu majyaruguru ya Afurika, Perezida Kagame yasuye Urwibutso ruruhukiyemo intwari zaguye mu ntambara yo guharanira ubwigenge bwa Algeria ndetse yunamira intwari za Algeria ziruhukiye muri uru rwibutso.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bitandukanye na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune byaje gutanga umusaruro wo gusinyana amasezerano 12 ahuriweho n’ibihugu byombi yose agamije guteza imbere umubano mwiza ndetse n’ubufatanya mu nzira y’ubukungu.

Perezida Kagame na Perezida Tebboune bayoboye ibiganiro by’impande zombi hamwe n’intumwa zabo, mbere yo kwitabira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo: serivisi z’indege, gukuraho visa, itumanaho, polisi, inganda zikora imiti, amashuri makuru, ubuhinzi, guhanga imirimo, itumanaho rya telefoni, ubutabera, amahugurwa y’umwuga, no guteza imbere ishoramari.

Nyuma y’icyo gikorwa, abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho bongereyeho ko biyemeje gushimangira umubano mwiza umaze igihe hagati y’u Rwanda na Algeria. Perezida Kagame yanatangaje ko Ambasade y’u Rwanda igiye gufungurwa muri Algérie mu minsi iri imbere.

Uretse ayo masezerano kandi, Perezida Kagame yahuye n’abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda biga ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) muri Algerie.

Iri shuri ryibanda cyane kwigisha, gukora ubushakashatsi no guhanga ibishya bishingiye kuri AI ndetse rigatanga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse n’icya gatatu mu byerekeye ubwenge buhangano.

U Rwanda na Algeria basinyanye amasezerano 12 agamije guteza imbere ibihugu byombi

Perezida Kagame yatangaje ko hagiye gushyirwaho Ambasade y'u Rwanda muri Algeria mu gihe cya vuba


Perezida Kagame yahuye n'abayeshuri 5 b'abayarwanda biga ibigendanye n'ubwenge bukorano (Artificial Intelligent AI)


Perezida Kagame yasuye Urwibutso ruruhukiyemo intwari zaguye mu ntambara yo guharanira ubwigenge bwa Algeria


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...