Mu gihe Nicolas Maduro yitabaga urukiko i New York Ejo hashize agahakana ibyaba byose ashinjwa na Amerika, abayobozi b’ibihugu n’abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano batangiye kwibaza igihugu Perezida Trump ashobora gukurikizaho, mu byo bamwe bise politiki yo kwiharira inyungu za Amerika (America First).
Nyuma y’ibikorwa byiswe "Operation Absolute Resolve", Trump yatangiye gutera ubwoba no guca amarenga yo kwivanga mu miyoborere y'ibindi bihugu birimo ibikomeye kandi bimwe bisanzwe ari inshuti za Amerika. Mu byo yatunze agatoki harimo Greenland, Iran, Cuba, Mexico na Colombia.
Trump yiyise nk’ushinzwe kurinda isi, avuga ko afite inshingano zo gufata ingamba aho abona inyungu za Amerika ziri mu kaga. Ibi ni bimwe mu bihugu bitanu byitezweho guterwa na Perezida Trump nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru Mirror.
Greenland
Iki kirwa kinini giherereye mu majyaruguru y’isi gifitwe na Denmark, igihugu kiri muri NATO. Trump yavuze kenshi ko Greenland ari ingenzi cyane ku mutekano wa Amerika, cyane cyane mu by’umutekano w’ikirere n’ubwirinzi bw’ibisasu bya misile. Ati: “Dukeneye Greenland. Ni ingenzi cyane muri iki gihe. Hahora ubwato bw’Abashinwa n’Abarusiya. Denmark ntishobora kuyirinda yonyine.”
Amerika isanzwe ifite abasirikare bagera kuri 150 ku kigo cya gisirikare cya Pituffik, cyubatswe mu gihe cy’intambara y'ubutita (Cold War), kigamije gutahura misile za kirimbuzi.
Abajyanama ba Trump bemeza ko iki kigo gikeneye kongerwamo ibikoresho bihambaye byakwifashishwa mu kurwanya misile zigezweho zitwa hypersonic missiles, zigenda ku muvuduko mwinshi kandi zigahindura icyerekezo byoroshye.
Uretse kuba Greenland ifite akamaro kanini mu bijyanye n’umutekano, inafite ubutunzi kamere butarabyazwa umusaruro, burimo amabuye y’agaciro nka lithium, nickel na graphite, akenewe cyane mu ikoranabuhanga ry’ingufu zisubira. Byongeye kandi, kugabanuka kw’urubura bitewe n’ihindagurika ry’ikirere byatumye Trump ayibonamo amahirwe mashya y’ishoramari n’iterambere ry’ubucukuzi.
Cuba
Cuba ni igihugu cyo mu Nyanja ya Karayibe kimaze imyaka myinshi kiyobowe n’ubutegetsi bw’abakomunisiti kandi gishyigikiwe n’u Burusiya. Ni inshuti ya Venezuela kandi cyahuye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu. Trump yavuze ko nyuma yo gukurwaho kwa Maduro, Cuba ishobora guhita icika intege. Ati: “Ntabwo ntekereza ko bisaba ibikorwa byinshi. Bisa n’aho igiye gucika intege.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, nawe yavuze ko ubutegetsi bwa Cuba bukwiye kugira impungenge, agaragaza ko Amerika idashyigikiye na gato iyo miyoborere.
Iran
Iran na yo iri mu bihugu Trump akomeje gutera ubwoba, cyane cyane kubera gahunda yayo yo gukora ibisasu bya kirimbuzi. Ibikorwa bya gisirikare kuri Iran byaba ari binini cyane kandi bishobora guteza intambara ndende nk’iyigeze kuba mu kigobe cya Persian Gulf.
Amerika isanzwe yaribasiye bimwe mu bikorwa bya kirimbuzi bya Iran umwaka ushize, bityo hakaba hari amahirwe ko Trump yakomeza uwo murongo afatanyije na Israel n’ibindi bihugu by’inshuti za Amerika.
Colombia
Colombia nayo yagarutsweho ubwo Trump yabazwaga niba ishobora kwibasirwa. Yasubije ati: “Birasa neza.” Trump yanenze Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, amushinja kuyobora igihugu gicuruza ibiyobyabwenge byoherezwa muri Amerika. Yagize ati: “Ntazabikora igihe kirekire. Afite inganda za cocaine.”
Abasesenguzi bemeza ko aho kugaba intambara yeruye, Trump ashobora kohereza ingabo zidasanzwe kurimbura inganda zikora ibiyobyabwenge, akabyita ibikorwa byo kurinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mexico
Mexico imaze igihe iri mu makimbirane na Trump kubera ikibazo cy’abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika. Trump yavuze ko Mexico igomba gufata ingamba zikomeye zo kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge.
Yavuze ko yigeze gutanga igitekerezo cyo kohereza abasirikare ba Amerika muri Mexico, ariko Perezida Claudia Sheinbaum ngo yabigizemo impungenge. Abasesenguzi bemeza ko Trump ashobora gutegeka ibikorwa bya gisirikare bigamije gusenya inganda z’ibiyobyabwenge muri Mexico, kuko azi neza ko icyo gihugu kitazahita cyihimura.
Mu ncamake, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Venezuela, isi ikomeje kureba hafi intambwe ikurikira ya Donald Trump, mu gihe impungenge z’uko ashobora gutera intambara nshya cyangwa guhirika ubutegetsi bw'bindi bihugu zikomeje kwiyongera.

Uwahoze ari Perezida wa Venezuela ari mu maboko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Trump ashobora kwiyongeza ibindi bihugu bikomeye nyuma ya Venezuela
