Ibihugu 10 by'Afurika bifitiye IMF umwenda munini muri Kamena 2026

Ubukungu - 17/06/2026 2:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibihugu 10 by'Afurika bifitiye IMF umwenda munini muri Kamena 2026

Mu gihe ibihugu byinshi by’Afurika bikomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu birimo umwenda munini, ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga n’ingaruka z’amakimbirane yo hirya no hino ku Isi, byinshi bikomeje kwitabaza inkunga n’inguzanyo bitangwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, (IMF).

Nubwo izi nguzanyo zifasha ibihugu kubona amafaranga yo gukemura ibibazo by’ihutirwa no kugarura ituze ry’ubukungu, abasesenguzi bagaragaza ko kwishingikiriza cyane kuri IMF bishobora gutuma ibihugu bihura n’imbogamizi z’ubukungu zihoraho.

Mu bihe bitandukanye, gahunda za IMF zisaba ibihugu gushyira mu bikorwa ingamba zirimo kugabanya amafaranga Leta ikoresha, kuvugurura imisoro cyangwa gukuraho nkunganire zimwe na zimwe.

Nubwo ibyo bikorwa bigamije kugarura uburinganire mu bukungu, bishobora kugira ingaruka ku mibereho y’abaturage mu gihe gito. Nk’uko tubikesha Business Insider Africa, ibi nibyo bihugu 10 by’Afurika bifitiye IMF umwenda munini muri Kamena 2026

Umwanya

Igihugu

Umwenda gifitiye IMF (USD)

1

Egypt

Miliyari 7.25

2

Côte d'Ivoire

Miliyari 3.57

3

Kenya

Miliyari 2.87

4

Ghana

Miliyari 2.73

5

Angola

Miliyari 2.30

6

DRC

Miliyari 2.20

7

Ethiopia

Miliyari 1.76

8

Tanzania

Miliyari 1.34

9

Zambia

Miliyari 1.27

10

Cameroon

Miliyari 1.15

 
Abahanga mu by’ubukungu bavuga ko nubwo IMF ikomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu bihe by’amage, gukomeza kwishingikiriza cyane ku nguzanyo zayo bishobora gutuma ibihugu bibura ubwigenge mu gufata ibyemezo by’ubukungu.

Ni yo mpamvu hakomeje kugaragazwa akamaro ko kongera umusaruro w’imbere mu gihugu, kunoza ikusanyabwishyu ry’imisoro no guteza imbere inganda kugira ngo ibihugu bibashe kugabanya kwishingikiriza ku nguzanyo zo hanze.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...