Ibihingikirane bine mu mwanya w’iryinyo rimwe byamuhesheje agahigo ka Guinness World Records

Utuntu nutundi - 15/08/2026 2:46 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibihingikirane bine mu mwanya w’iryinyo rimwe byamuhesheje agahigo ka Guinness World Records

Utekereza iki uramutse ufite ibihingikirane bine? Ni ukuvuga amenyo ane abyiganira mu mwanya w’iryinyo rimwe, wakumva bidasanzwe! Kuri Sylvia Boctor wo muri Canada, ibi wumva bidasanzwe byabaye igice cy’ubuzima bwe imyaka myinshi: yari afite amenyo ane ahuriye mu mwanya w’iryinyo rimwe, ibintu byatumye aca agahigo muri Guinness World Records.


Nubwo abaganga benshi bamugiraga inama yo gukuramo ayo menyo y’inyongera, Sylvia yabanje kuyagumana kuko atamuteraga ububabare cyangwa ngo amubuze kurya no kuvuga.

Sylvia yaciye aka gahigo, ahabwa izina rya “most teeth in a single socket (female)”, bisobanuye ko ari umugore ufite umubare munini w’amenyo ahuriye mu mwanya w’iryonyo rimwe.

Guinness World Records ivuga ko icyo cyiciro nta wundi mugore uzwi wari usanzwe ukirimo. Agahigo ke kakaba karemejwe ku wa 30 Mutarama 2026, i Vancouver muri British Columbia, muri Canada.

Ibihingikirane bine mu mwanya umwe

Mu buryo busanzwe, iryinyo rimwe rigira umwanya waryo mu kanwa. Kuri Sylvia ho byari bitandukanye kuko mu mwanya umwe w’iryinyo hari hateraniye amenyo ane.

Muri ayo menyo ane, rimwe ni iryinyo risanzwe, mu gihe andi atatu ari amenyo y’inyongera, ari yo mu mvugo ikoreshwa mu Rwanda akunze kwitwa ibihingikirane. Ibi byatumaga amenyo ye aba adasanzwe ku buryo abaganga benshi b’amenyo batangazwaga no kuyabona.

Umwe mu baganga yigeze gutekereza ko ayo menyo yose ari asanzwe, akamubwira ko akeneye kuvurwa mu rwego rwo kuyatunganya no kuyashyira ku murongo. Amaze kuyitegereza neza, yaje gusanga atatu muri yo ari amenyo y’inyongera.

Yamenye ko afite ibihingikirane ku myaka 20

Sylvia ntabwo yavukanye ibihingikirane bigaragara. Yavuze ko bwa mbere yamenye ko abifite afite imyaka 20, ubwo yakorerwaga ifoto yerekana uko amenyo n’urwasaya bye biteye, izwi nka panoramic X-ray.

Mu myaka yakurikiyeho, abaganga b’amenyo batandukanye bagiye bamugira inama yo kuyakuramo. Ariko Sylvia yakomeje kuyagumana kuko atamuteraga ububabare kandi atamubuzaga kurya cyangwa kuvuga.

Ahubwo yahisemo kuyitaho cyane, harimo gukoresha floss kenshi kugira ngo agire isuku ihagije mu kanwa.

Abaganga batangazwaga no kuyabona

Sylvia yavuze ko kuba yarajyaga kwa muganga w’amenyo byamushimishaga, kuko yakundaga kubona uko abaganga bitwaraga iyo babonaga amenyo ye.

Bamwe batangazwaga cyane nayo, kuko ibyo babonaga ari ibintu bari barize mu bitabo ariko batari barigeze babona ku murwayi na rimwe. Mu gihe kirekire, Sylvia ntabwo yigeze yumva ko afite ikibazo gikomeye kubera ayo menyo.

Yavuze ko bamwe mu baganga bamugiraga inama yo kuyakuramo kugira ngo bitazamutera ibibazo. Umwe yamubwiye ko ashobora kuzagira ibisebe ku rurimi, mu gihe undi yamubwiye ko uko yari gutinda kuyakuramo ari na ko byashoboraga kuzagenda bigorana.

Ariko hari n’undi muganga wamubwiye ko niba atamubangamiraga, nta mpamvu yo kugira icyo ahindura.

Sylvia na we yari yarabaye nk’uwayamenyereye ndetse ari nk’igice cy’ubuzima bwe, kuko nta kibazo yamuteraga.

Amaherezo yaje kuyakuramo

Nubwo yari amaze imyaka myinshi yaranze kuyakura, ibyo abaganga bamwe bari baramubwiye byaje kugira ishingiro.

Mu mezi make ashize, Sylvia yaje kugira cavity, ni ukuvuga kwangirika kw’iryinyo, kuri kimwe muri bya bihingikirane. Byongeye kandi iryinyo ryagize ikibazo ni iryari risanzwe muri wa mwanya.

Umuganga w’amenyo yamubwiye ko kuvura iryo ryinyo byari kugorana cyane kubera amenyo y’inyongera yari arikikije. Ibyo byatumye Sylvia yemera gukuramo amenyo atatu y’inyongera kugira ngo abaganga babashe kuvura neza iryinyo rye risanzwe.

Yavuze ko yabikoze atabishaka, ariko ko byari ngombwa kugira ngo arinde iryinyo rye risanzwe.

Ibihingikirane ni iki?

Mu buvuzi, kugira amenyo arenze umubare usanzwe byitwa hyperdontia. Ni imiterere ituma umuntu agira iryinyo rimwe cyangwa menshi y’inyongera.

Ubusanzwe, abana bagira amenyo 20, naho abantu bakuru bakagira 32. Ku bwa Guinness World Records, hyperdontia ni ikibazo kidasanzwe ariko kizwi mu buvuzi bw’amenyo, kandi bivugwa ko kigize hafi 1–3% by’ibintu bidasanzwe biboneka ku menyo.

Icyatumye Sylvia aba umwihariko si ukuba yari afite amenyo y’inyongera gusa, ahubwo ni uko amenyo ane yari ahuriye mu mwanya umwe w’iryinyo.

Ntabwo ari we muntu ufite amenyo menshi kurusha abandi

Agahigo ka Sylvia ntikavuga ko ari we muntu ufite amenyo menshi kurusha abandi ku isi.

Guinness World Records ivuga ko Kalpana Balan wo mu Buhinde ari we mugore ufite amenyo menshi uzwi kugeza ubu, kuko afite amenyo 38.

Ku bagabo, agahigo gafitwe na Prathab Muniandy wo muri Malaysia, ufite amenyo 42.

Sylvia we afite agahigo kihariye kuko ikibazo cye cyari ugusanga amenyo ane ahuriye mu mwanya umwe w’iryinyo, aho kuba gusa kugira umubare munini w’amenyo mu kanwa.

Sylvia atuye muri Canada kuva mu mwaka wa 2019, hamwe n’umugabo we n’abahungu babo babiri. Ubu kandi ariga Master of Arts muri Linguistics, amasomo avuga ko akunda cyane. Akunda kandi gusoma, gutembera no koga.

Nubwo ubu yamaze gukuramo amenyo atatu y’inyongera, agahigo ke ka Guinness World Records karacyariho, kuko kari gashingiye ku buryo amenyo ye yari ateye mbere yo kuyakuramo.

Inkuru ya Sylvia ni urugero rw’imiterere idasanzwe ishobora kubaho ku mubiri w’umuntu, ndetse ikagera ku rwego rwo kwandikwa mu mateka ya Guinness World Records.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...