Vieira w’imyaka 50
yavukiye i Dakar muri Senegal, ariko afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru
w’u Bufaransa kuko ari ho yakuriye nyuma yo kwimukirayo afite imyaka umunani.
Yakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa imikino 107, akaba yaranayifashije kugera
ku ntsinzi zikomeye.
Nk’uko tubikesha urubuga
rwa Tranfermrk, uyu mutoza asimbuye Pape Thiaw wari umaze imyaka ibiri ayobora
Senegal. Thiaw yayifashije kwegukana igikombe cya Afurika cya 2025, ariko nyuma
aza kugira ikibazo gikomeye ubwo yayoboraga abakinnyi be kuva mu kibuga nyuma
yo kutishimira icyemezo cy’umusifuzi.
Ibyo byakurikiwe n’impaka
ndetse n’ibihano byatumye Senegal yamburwa icyo gikombe, maze gihabwa Morocco.
Mu gikombe cy’Isi cya
2026, Senegal yari yegereje cyane gukomeza mu mikino ya nyuma ubwo yahuraga n’u
Bubiligi mu cyiciro cya 32. Senegal yari iri imbere ibitego 2-0, ariko
ntiyabasha kubungabunga uwo mwanya, itsindwa ibitego 3-2 ku munota wa nyuma.
Nyuma yo gusezererwa, Thiaw yirukanwe ku mirimo yo gutoza.
Vieira agarutse mu kazi
ko gutoza
Kuri Patrick Vieira, izi
ni zo nshingano za mbere zo gutoza ikipe y’igihugu mu mateka ye y’ubutoza. Ni
na yo kipe y’igihugu ifite umwihariko kuri we kuko ari igihugu yavukiyemo,
nubwo yahisemo gukinira u Bufaransa.
Vieira yatangiye urugendo
rwe rw’ubutoza muri Manchester City, aho yari yarangirije umwuga wo gukina.
Yatoje ikipe y’abatarengeje imyaka 21 y’iyi kipe kuva mu mwaka w’imikino wa
2012/13 kugeza mu wa 2015/16.
Nyuma yaho, Vieira
yafashe icyemezo cyo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yatoje New
York City FC muri Major League Soccer (MLS). Yamaze imyaka ibiri muri iyi kipe,
ayitoza imikino 90, aho yagize impuzandengo y’amanota 1.58 kuri buri mukino.
Nyuma yo kwigaragaza muri
Amerika, Vieira yasubiye mu Bufaransa, ahabwa akazi ko gutoza OGC Nice.
Icyakora, ibintu ntibyagenze neza nk’uko byari byitezwe, kuko nyuma yo kuyitoza
imikino 89 yagize impuzandengo y’amanota 1.22 kuri buri mukino, bituma yirukanwa
mu 2020.
Crystal Palace,
Strasbourg na Genoa
Mu 2021, Vieira yerekeje
mu Bwongereza aho yagizwe umutoza wa Crystal Palace nyuma y’uko Roy Hodgson
avuye kuri uwo mwanya.
Yatangiye neza, ayobora
Palace kugera ku mwanya wa 12 muri Premier League mu mwaka we wa mbere, ndetse
ikipe ye igaragaza umupira ushingiye ku gutera imbere no gushaka ibitego.
Gusa mu mwaka w’imikino
wakurikiyeho, umusaruro waragabanutse ndetse n’imyitwarire y’ikipe irahinduka.
Ibyo byatumye Vieira yirukanwa, afite impuzandengo y’amanota 1.22 kuri buri
mukino.
Nyuma yaho, yagiye gutoza
Strasbourg mu Bufaransa ndetse na Genoa mu Butaliyani, ariko nta hantu hose
yigeze agera ku musaruro ukomeye cyane mu bijyanye n’amanota.
Ubu Vieira ahawe amahirwe
mashya yo kwigaragaza, ariko noneho akaba agiye gukorera igihugu yavukiyemo.
Kuba azi umupira
w’amaguru wo ku rwego rwo hejuru, kuba yarakiniye u Bufaransa imikino 107
ndetse akaba yaratoje amakipe yo mu bihugu bitandukanye, bituma Senegal
imwitegaho byinshi.
Icyo benshi bazaba
bategereje kureba ni niba Vieira azashobora gukoresha ubunararibonye afite
kugira ngo asubize Senegal ku rwego rwo guhatanira ibikombe bikomeye muri
Afurika ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
