Kefa, ni umusore ukiri
muto wizera Imana, winjiranye mu muziki indirimbo nshya yise
"Arakomanga," ikubiyemo ubutumwa bubwira abantu ko Yesu akiza, aho akomeza agira ati: "Bamwizere abahe agakiza."
Yabwiye InyaRwanda ko iyi
ndirimbo igenewe abantu bakijijwe n'abatarakizwa kuko ari ubutumwa bwiza kandi akaba
yizera ko nta n'umwe butagenewe. Ni mu gihe avuga ko inganzo yayo yakomotse muri
Bibiliya, mu Byahishuwe: 3:20.
Uyu musore yasobanuye ko
intego ye mu muziki ari iyo kwamamaza Yesu, akamamaza ubutumwa bwiza ku Isi yose. Yagize ati: "Nasaba
abantu kumva ubu butumwa tubaha mu buryo bw'indirimbo, ikindi bakadushyigikira
mu buryo bwose; haba kuzireba no kuzisangiza abandi uko bashoboye kose."
Usibye iyi ndirimbo ya mbere
yashyize hanze, Kefa ntateganya kwicisha inzara
abakunzi be, ahubwo arabasezeranya gukomeza kubagezaho ndirimbo nziza zirimo
n'izo yamaze gukora yitegura gushyira ahagaragara mu minsi iri imbere.
Kefa Innocent ni umuramyi mushya wiyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza ku Isi hose
Yinjiranye mu muziki indirimbo yibutsa abantu ko Yesu akiza, asezeranya ko n'izindi ziri mu nzira
Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Kefa Innocent yise 'Arakomanga'