Horebu Choir bongeye guhamya imbabazi z’Imana zitarondoreka mu ndirimbo nshya - VIDEO

Iyobokamana - 11/07/2025 9:40 AM
Share:

Umwanditsi:

Horebu Choir bongeye guhamya imbabazi z’Imana zitarondoreka mu ndirimbo nshya - VIDEO

Korali Horebu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Uwari ikivume’, ikubiyemo ubutumwa bwumvikanisha uko Imana ari inyembabazi.

Iyi ndirimbo yamaze kugera ahagaragara ikomeje kwakirwa neza n’abakunzi ba Horebu Choir, ndetse n’abandi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni indirimbo nziza ihamya ko nta muntu n'umwe Imana itabababarira.

Muri iyi ndirimbo 'Uwari Ikivume,' hari aho baririmba ngo "Uwari ikivume, uwari umugome, uwari umunyabyaha mubi, narababariwe. Nahinduriwe izina, ubu ndi umwana w'Imana."

Korali Horebu yashimiye abakunzi bayo badahwema kugaragaza urukundo n’ubufatanye mu bikorwa byabo, babasaba gukomeza kuba hafi yabo, cyane cyane babasura ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Baragira bati: “Turabashimiye uko bakira ibikorwa byacu. Umurimo uracyari mugari, bakomeze badushyigikire ndetse byisumbuyeho; basura imbuga nkoranyambaga zacu: YouTube, Instagram, Facebook ndetse na TikTok. Turabakunda cyane.”

Korali Horebu isaba buri wese kuyumva no kuyisangiza abandi kugira ngo ubutumwa buyirimo bugere kure, no gukomeza kubashyigikira mu buryo bwose mu rwego rwo gukomeza kwagura ubwami bw'Imana.

Iyi korali yavutse mu 1988, ivukira mu muryango w'umuririmbyi umwe wo muri iyi Korali. Icyo gihe iyi Korali yari igizwe n'ababyeyi n'abana, ariko nyuma yaje kwaguka.

Mu bikorwa byunganira ivugabutumwa mu ndirimbo, iyi Korali ikora ibikorwa bitandukanye by'urukundo birimo gufasha abatishoboye ihereye ku baririmbyi bayo, kandi igashyingira abakoze ubukwe mu buryo bwiza, ndetse igatanga mituweli ku batazifite.

Horebu Choir ADEPR Kimihurura bakoze mu nganzo bamamaza imbabazi z'Imana zitarondoreka

REBA HANO INDIRIMBO "UWARI IKIVUME" YA KORALI HOREBU


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...