Horeb Choir mu myiteguro y'igiterane cy'iminsi itatu 'KAPPARAH Live Concert'

Iyobokamana - 21/10/2026 3:32 PM
Share:

Umwanditsi:

Horeb Choir mu myiteguro y'igiterane cy'iminsi itatu 'KAPPARAH Live Concert'

Mu gihe ikomeje gukora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo iri no mu myiteguro ya KAPPARAH Live Concert, igiterane cy’iminsi itatu giteganyijwe kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2026.

Iki giterane cyateguwe na Horeb Choir ku bufatanye na ADEPR SEGEM, kigamije kwibutsa abantu ko Yesu Kristo ari we Mukiza ukuraho ibyaha, akagarura umuntu ku Mana. Kizaba umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n'Ijambo ryayo rihembura imitima.

Mu buzima, hari igihe umuntu ahura n’ibibazo bikomeye, agasuzugurwa, akabura ubufasha cyangwa agatereranwa n’abo yari yiringiye. Ibi bishobora gutuma yiheba, akibaza niba agifite agaciro n’icyizere cy’ejo hazaza. Ariko ku muntu wizera Imana, agaciro ke ntigashingira ku byo atunze, ku cyubahiro ahabwa n’abantu cyangwa ku bibazo ahanganye na byo. 

Ni ubutumwa Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo yagarutseho mu ndirimbo yayo nshya “Ishyanga”, ihumuriza abizera ikanabibutsa ko ibigeragezo bahura na byo bitavanaho amasezerano y’Imana ku buzima bwabo. Ni indirimbo aba baririmbyi bashyize hanze mbere y'uko bakora iki giterane gitegerejwe na benshi.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Perezida wa Horeb Choir Post Cepiens UR Gikondo, Kagenza Ernest, yavuze ko “Ishyanga” ari ubutumwa Umwuka Wera yageneye Itorero ry’Imana kugira ngo ryongere kwibuka agaciro rifite mu isi y’umwuka.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo iributsa abari mu Itorero ry’Imana ko babikijwe ibyavuzwe n’Imana, bakaba bafite ubutunzi butagira akagero.”

Yasobanuye ko umugisha ukomeye ku muntu ari ukumenya Imana na yo ikamumenya, akayoborwa n’Umwuka Wera mu nzira ze zose. Yagaragaje ko kuba umuntu adafite ubutunzi bugaragarira buri wese bitavuze ko adafite agaciro cyangwa ko Imana yamutereranye.

Yavuze ko abantu bashobora kumufata nk’udafite icyo amaze bitewe n’uko batamenye ibanga ry’umwuka riri mu buzima bwe, nyamara Imana yo ikaba ifite umugambi kuri we.

Yongeyeho ko hari igihe umuntu akomeza kugira ituze no kwihangana mu gihe ahanganye n’ibigeragezo, ariko agakomeza kwizera no gusigasira amasezerano y’Imana. Ati: “Ariko nyuma y’igihe runaka Imana iramanuka igatabara ishyanga ryayo, uwari insuzugurwa akaba ikirangirire.”

Yashimangiye ko ubutunzi bw’ishyanga ry’Imana butagarukira ku buzima bwo ku isi, kuko abizera bafite n’ibyiringiro by’igihembo cy’iteka. Yifashishije amagambo yo muri 2 Timoteyo 4:6-8, yibutsa ko abasoza urugendo rwo kwizera ari abategereje ikamba ryo gukiranuka.

"Iributsa abari mu Itorero ry’Imana ko babikijwe ibyavuzwe n’Imana, bakaba bafite ubutunzi butagira akagero" Horeb Choir bavuga ku ndirimbo yabo nshya 'Ishyanga'

Horeb Choir igeze kure imyiteguro y'igiterane cy'iminsi itatu cyiswe 'KAPPARAH Live Concert'

REBA INDIRIMBO NSHYA "ISHYANGA" YA HOREB CHOIR


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...