Venezuela iri ku isonga
mu bihugu bifite izamuka ridasanzwe rya 400%, ikurikirwa na Zimbabwe na Argentina.
Ibi bihugu byugarijwe n’imidugararo ya politiki n’imicungire mibi y’ubukungu.
Mu bindi bihugu byateye imbere nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, izamuka
ry’ibiciro riraringaniye, mu gihe ibihugu nk'u Buyapani n'u Busuwisi bigaragaza ituze
ry’ibiciro kubera gucunga neza imari.
'Inflation' ni uburyo
ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi byiyongera mu gihe runaka. Ibi bigira ingaruka ku bushobozi bw’amafaranga abantu bafite no ku mikorere
y’ubukungu bw’igihugu. Nubwo benshi batekereza ko iki kibazo kimeze kimwe
ku isi hose, imibare ya vuba yerekana ko ibintu bitifashe kimwe: bimwe bifite
izamuka rikabije, ibindi bifite ituze.
Nk’uko imibare ya Datapandas.org ibigaragaza, Venezuela
iri ku mwanya wa mbere ku isi mu izamuka ry’ibiciro ku kigero cya 400%. Iki
gihugu kimaze igihe kinanirwa guhangana n’ibibazo by’ubukungu, bigatuma ibiciro
byiyongera ku rugero rudasanzwe. Zimbabwe ikurikiraho ifite 172.2%, aho ikibazo
cy’imari kitarakemuka. Argentina ifite izamuka rya 98.6%, rigaragaza umutekano
muke mu bukungu bwa Afurika y’Epfo.
Urutonde
rw’ibihugu 10 bifite izamuka ry’ibiciro rihanitse ku isi:
1. Venezuela
– 400.0%
2. Zimbabwe
– 172.2%
3. Argentina
– 98.6%
4. Sudani
– 71.6%
5. Turukiya
– 50.6%
6. Ghana
– 45.4%
7. Haiti
– 44.5%
8. Suriname
– 42.7%
9. Iran
– 42.5%
10.Sierra
Leone – 37.8%
Ibi bihugu bihura n’ibibazo
by’imidugararo ya politiki, imicungire mibi y’ubukungu, kugabanuka kw’agaciro
k’ifaranga, hamwe n’umwenda ukabije, byose bigatuma 'inflation' ikomeza kuzamuka.
Mu buryo butandukanye,
ibihugu bimwe byateye imbere bihagaze neza ndetse amafaranga yabyo ntatakaza agaciro bikabije.
Urugero ni Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite 'inflation' ya 4.5%, nubwo iri
hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu byateye imbere, ariko iri kure cyane y’ibihugu bifite ibibazo bikomeye.
Ikindi kigaragaza ko iki kibazo kitajyana n’imidugararo ya politiki ni uko Afghanistan, nubwo ifite
ibibazo byinshi, ifite 'inflation' ya 5.6%. Ibi byerekana ko iki kibazo gishobora
guterwa n’ibindi byinshi birimo imicungire y’ifaranga, uburyo bwo gutumiza
ibicuruzwa n’inkunga z’amahanga.
Muri rusange, ishusho
y’isi ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro irerekana ko ubukungu butajyanye hose, aho
bimwe mu bihugu birwana no kugabanya 'inflation ikabije', mu gihe ibindi bifite
politiki nziza zo gucunga neza ubukungu bikomeza kugira ituze.