Tariki 20 Mata 1994, ubwo
Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije mu bice byose by’Igihugu, ni bwo
Captain Ildephonse Nizeyimana, wari ushinzwe Ubutasi mu Kigo cya Gisirikare cya
ESO [École des Sous-Officiers], yatanze itegeko ryo kwica Umwamikazi Rosalie
Gicanda.
Ababanye na we, abamuzi ndetse
n’abagendaga mu rugo rw’Umwami, bahamya ko yari mwiza imbere n’inyuma,
yakundaga Imana agakunda n’umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa.
Umwamikazi Gicanda yari
yarashakanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa wabatijwe Charles Léon Pierre, babanye
imyaka 17 kugeza Umwami Rudahigwa atanze ku wa 25 Nyakanga 1959, aguye i
Bujumbura.
Umwamikazi Rosalie
Gicanda yabaye aho, ariko ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, rukagira
ubutegetsi bwa Repubulika, yatangiye gucunaguzwa.
Mu 1961, uwari Perezida Kayibanda
Grégoire yamwirukanye mu Rukari i Nyanza, maze ajya gutura muri Astrida, ubu ni
mu Karere ka Huye.
Abazi Umwamikazi Gicanda
bemeza ko yakundaga u Rwanda cyane, biri no mu byatumye yanga kuruhunga ubwo
Abatutsi bameneshwaga mu 1959, abandi bakicwa.
Ubwo yajyaga kuba i
Butare, Umwamikazi Gicanda yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n’umubyeyi
we, nyina umubyara, ndetse n’abandi bagore bake bamufashaga mu mirimo
itandukanye.
Mu gihe cya Jenoside
yakorewe Abatutsi, Umwamikazi Gicanda yasabye uwitwaga Joseph Kanyabashi wari
Burugumesitiri wa Komini Ngoma, kumurinda ariko arabyanga.
Tariki 20 Mata 1994,
ahagana saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizima binjiye mu
rugo rw’Umwamikazi Gicanda bamufatana n’abandi bagore batandatu babanaga
barabatwara bajya kubicira inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda.
Ni ibintu byakozwe ku
mabwiriza yari yatanzwe na Capt Ildephonse Nizeyimana wari Umuyobozi ushinzwe
Ubutasi mu Ishuri rya Gisirikare, ESO.
Umwamikazi Gicanda yari
amaze imyaka 30 aba i Butare, aho yari atuye inzu iracyahari ndetse yatangiye
kuvugururwa mu rwego rwo kubungabunga amateka.
Kuri ubu, Umwamikazi Gicanda wishwe afite imyaka 66 y’amavuko, ubu atabarije i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.
Hashize imyaka 31 Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Jean Damascene Bizimana ni umwe mu bayobozi bifatanyije n'umuryango w'Umwamikazi Gicanda mu gikorwa cyo kumwibuka cyabereye i Nyanza
Bashyize indabo ku musezero we uri i Mwima ya Nyanza
Misa yabereye kuri Mater Dei
Umwamikazi Gicanda yari umugore w'Umwami Mutara wa III Rudahigwa