Hayden Panettiere wamamaye muri ‘Heroes’ na ‘Nashville’ yitabye Imana

Cinema - 17/08/2026 10:49 AM
Share:
Hayden Panettiere wamamaye muri ‘Heroes’ na ‘Nashville’ yitabye Imana

Umukinnyi wa filime w’Umunyamerika, Hayden Panettiere, wamamaye cyane kubera gukina muri filime z’uruhererekane nka Heroes na Nashville, yitabye Imana afite imyaka 36.

Umuryango we ni wo watangaje urupfu rwe binyuze ku muvugizi we, Kasey Kitchen, ku Cyumweru. Kugeza ubu, impamvu y’urupfu rwe ntiratangazwa, gusa umuvugizi we yavuze ko urupfu rwe rurimo gukorwaho iperereza.

Se wa Hayden, Alan “Skip” Panettiere, yavuze ko umukobwa we yari umuntu wihariye kandi wuje imbaraga, wavanishaga urukundo n’ibyishimo ku bantu bamukikije ndetse no kuri miliyoni z’abamukurikiraga kuri televiziyo.

Panettiere yatangiye gukina filime akiri umwana. Mu 1998, yamenyekanye cyane mu ijwi ry’umukobwa w’umuganwakazi w’akanyamaswa kitwa Dot muri filime y’animation A Bug’s Life yakozwe na Pixar. Uruhare rwe muri iyo filime rwamuhesheje nomination ya Grammy mu cyiciro cy’ibitabo by’amajwi by’abana.

Yaje kurushaho kumenyekana mu 2006 ubwo yakinaga nka Claire Bennet, umukobwa w’amashuri yisumbuye wari ufite imbaraga zidasanzwe, muri filime y’uruhererekane Heroes yacaga kuri NBC.

Yanagaragaye muri filime Remember the Titans yo mu 2000, yakinnye n’umukinnyi w’ikirangirire Denzel Washington, ndetse aza no kugira uruhare muri filime z’uruhererekane rwa Scream.

Mu Nashville, Panettiere yakinnye nka Juliette Barnes, uruhare rwamuhesheje nomination ebyiri za Golden Globe mu 2013 na 2014 mu cyiciro cy’umukinnyi w’umugore wunganira abandi muri filime y’uruhererekane cyangwa filime yakozwe kuri televiziyo.

Filime iheruka kugaragaramo ni Sleepwalker, yasohotse muri Mutarama 2026, aho yakinnye nk’umubyeyi wabuze uwo akunda kandi ugira ibibazo byo gusinzira no kugenda asinziriye.

Mu buzima bwe bwite, Panettiere yari afite umukobwa witwa Kaya, yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we, umukinnyi w’iteramakofe w’Umunya-Ukraine Wladimir Klitschko. Yigeze kuvuga ko Kaya abana na se muri Ukraine.

Muri Gicurasi 2026, Panettiere yari yasohoye igitabo cye yise This Is Me: A Reckoning, aho yavugaga ku buzima bwe, ibibazo yahuye na byo nyuma yo kubyara umukobwa we mu 2014, ndetse n’urugendo rwe rwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwe no kongera kwiyubaka.

Urupfu rwa Hayden kandi rwaje nyuma y’imyaka itatu umuvandimwe we, Jansen Panettiere, na we witabye Imana. Umuryango we wari waratangaje ko Jansen yapfuye mu 2023 azize ibibazo by’umutima.

Ihuriro ry’abakinnyi ba filime muri Amerika, SAG-AFTRA, ryagaragaje agahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwa Panettiere, rivuga ko umutima wabo uri ku mwana we, umuryango we, inshuti n’abafana be. Hayden Panettiere, wamamaye cyane kubera gukina muri filime z’uruhererekane nka Heroes na Nashville, yapfuye afite imyaka 36.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...