Papa Fransisiko yatabarutse kuwa Mbere wa Pasika tariki ya
21/04/2025 azize indwara y’umutima (heart attack) no guturika k’udutsi two mu
mutwe (stroke).
Itangazo rivuga ko Misa izabera kuri Paruwasi Regina Pacis
i Remera, ku wa Gatanu tariki ya 25/04/2025 saa kumi n'imwe za nimugoroba.
Asaba kandi Abakristo bose bazabishobora kuzitabira iyo Misa, bakifatanya n’abandi
gusabira Papa.
Iki gitambo cya Misa kandi kizaca live kuri PacisTV mu rwego
rwo korohereza abatazabasha kuhaboneka, kugira ngo babashe gukurikirana iyi Misa
yo gusabira Papa aho bazaba bari hose saa 17h00.