Hatangijwe 'Kingdom Stars' igamije kuzamura impano z'abana no kubafasha gukoresha neza ibiruhuko

Iyobokamana - 09/07/2026 10:26 AM
Share:
Hatangijwe 'Kingdom Stars' igamije kuzamura impano z'abana no kubafasha gukoresha neza ibiruhuko

Hatangijwe amarushanwa ya Kingdom Stars agamije kuvumbura no kuzamura impano z'abana bafite imyaka hagati ya 6 na 18, mu rwego rwo kubafasha gukoresha neza ibiruhuko. Aya marushanwa azanabafasha gukurana indangagaciro nziza, gukunda Imana no guteza imbere impano zabo mu muziki wa Gospel bakiri bato.

Mu rwego rwo gufasha abana gukoresha neza igihe cy'ibiruhuko no kubateza imbere mu mpano bafite, Radio O & TVO, ku bufatanye na BNG Music Industry, batangije amarushanwa yiswe Kingdom Stars Competition, azahuza abana bafite impano yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Aya marushanwa agenewe abana bafite imyaka iri hagati ya 6 na 18, kandi kwiyandikisha ni ubuntu ku mwana wese wujuje ibisabwa. Agamije gufasha abana kuvumbura no guteza imbere impano zabo, kubarinda kurangara mu gihe cy'ibiruhuko no kubatoza gukurana indangagaciro z'Ubwami bw'Imana bakiri bato.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Evans Mwenda uzwi nka Dj Spin Umuyobozi wa Radio O & TVO bari gutegura Kingdom Stars yagize bati: "Twifuza guha abana urubuga rwo kugaragaza impano zabo, ariko nanone tubafashe gukoresha neza ibiruhuko. Turashaka kubatoza gukunda Imana no kubakura mu bikorwa bishobora kubarangaza, binyuze mu muziki wa Gospel."

Amarushanwa azabera mu byiciro bitatu bishingiye ku myaka y'abana. Icyiciro cya mbere kizahuza abafite imyaka 6 kugeza kuri 9, icya kabiri kizahuza abafite imyaka 10 kugeza kuri 14, naho icya gatatu kizahuza abafite imyaka 15 kugeza kuri 18.

Kingdom Stars izamara ibyumweru bitanu, aho buri cyiciro kizahatanira ukwacyo mbere yo guhurira muri kimwe cya kabiri cya nyuma (Semi-Final).

Icyiciro cya mbere kizatangira ku wa 18 Nyakanga 2026, icya kabiri ku wa 25 Nyakanga 2026, naho icya gatatu gitangire ku wa 1 Kanama 2026. Amarushanwa ya Semi-Final azaba ku wa 8 Kanama 2026, mu gihe Grand Finale iteganyijwe ku wa 15 Kanama 2026.

Abana batandatu bazitwara neza kurusha abandi ni bo bazahembwa, aho hazatoranywa abana babiri muri buri cyiciro.

DJ Spin avuga ko aya marushanwa batangaje ko abazegukana imyanya ya mbere bazahabwa ibihembo birimo mudasobwa, tablets, ibikoresho by'ishuri, imidari, ibikombe, n'ibindi bizafasha abana gukomeza guteza imbere impano zabo.

By'umwihariko, igihembo gikuru kizahabwa abazitwara neza ni kwiga umuziki mu gihe cy'amezi atandatu muri BNG Music Industry, cyangwa se gukorerwa indirimbo yuzuye (Audio Visualizer) kugira ngo batangire urugendo rwabo rwa muzika ku rwego rw'umwuga.

Abateguye Kingdom Stars basabye ababyeyi n'abarezi gushishikariza abana bafite impano yo kuririmba kwitabira aya marushanwa, bavuga ko azaba umwanya mwiza wo kubafasha gukura mu mpano, mu myitwarire myiza no mu rukundo rw'Imana.

Bavuga ko Kingdom Stars idagamije gusa gutoranya abatsinze, ahubwo igamije kubaka igisekuru cy'abana bafite impano, bakunda Imana kandi bashobora kuzaba abayobozi beza b'ejo hazaza binyuze mu muziki wa Gospel.

BNG Music Industry iri mu bari gutegura iri rushanwa ry'abana b'abanyempano ni ikigo kimaze imyaka myinshi gitanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki wa Gospel binyuze mu gutunganya indirimbo z'abahanzi, gukora indirimbo mu buryo bwa Semi Live Recording, no kwigisha umuziki. Bakorera i Remera mu Giporoso munsi ya Gare hafi ya Station ya SP. 

Kanda HANO wiyandikishe

Hatangijwe amarushanwa yiswe "Kingdom Stars Competition", azahuza abana bafite impano yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...