Abakirisitu Gatolika b’isi yose bari mu gahinda, nyuma y’urupfu rwa
Papa Francis, witabye Imana afite imyaka 88. Umubiri we uzashyirwa muri
Basilika ya Mutagatifu Petero (St. Peter’s Basilica).
Guhera
ku wa Gatatu tariki 23 Mata 2025, abakirisitu bazemererwa kumusura no
kumusezeraho bwa nyuma kugeza ku wa Gatandatu tariki 26 Mata 2025, umunsi
azashyingurwaho.
Ibiro
bya Vatican bishinzwe itangazamakuru byatangaje ko Misa yo gusezera kuri Papa
Francis izabera muri St. Peter’s Square, iyobowe na Cardinal Giovanni Battista
Re, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Abakaridinali. Uyu muhango uzitabirwa
n’abayobozi bakuru ba Kiliziya barimo Abakaridinali, Abepiskopi n’Abapadiri
baturutse mu mpande zose z’isi.
Isanduku
irimo umubiri wa Papa izaturuka muri chapelle ya Casa Santa Marta, aho
yararaga, yinjizwe mu kiliziya binyuze mu rugendo rudasanzwe ruzanyura muri Santa
Marta Square, rukomeze muri Square of the Roman Protomartyrs, ruciye munsi y’Arch
y’Inzogera, rwinjire muri Basilika ya Mutagatifu Petero binyuze mu muryango
mukuru.
Cardinal
Kevin Farrell uyoboye Vatican mu gihe cy’agateganyo , niwe uzayobora uyu
muhango uzatangira saa tatu za mu gitondo, uzabanzirizwa n’amasengesho yo
gusabira roho ya nyakwigendera.
Misa
yo ku wa Gatandatu izasozwa n’imihango ibiri ya gikirisitu: Ultima commendatio
na Valedictio, ari na byo bitangiza Novemdiales – iminsi icyenda yo gusenga no
gusabira roho ya Papa, nk’uko bikorerwa abapapa bose.
Umubiri
wa Papa uzimurirwa muri Basilika ya Mutagatifu Mariya Mukuru (St. Mary Major),
aho azashyingurwa mu cyubahiro gikomeye nk’umwe mu bapapa bavuguruye Kiliziya
Gatolika mu buryo bugaragara, cyane cyane binyuze mu butumwa bwe bw’urukundo,
amahoro n’ubutabera.