Mu butumwa bwatangajwe na
NBC News, Reuters na CBS News, umuvugizi wa Biden w’imyaka 82 yavuze ko
yaherukaga gufatwa ibipimo bya PSA (Prostate Specific Antigen) mu 2014,
ubwo yari mu myaka ya 70 y’amavuko. Iri suzuma rifasha gusuzuma ibimenyetso bya
kanseri ya prostate mu maraso. Umuvugizi yemeje ko Biden atigeze asanganwa
kanseri mbere.
Yagize ati: “Isuzuma rya
nyuma rya Perezida Biden ryakozwe mu 2014. Mbere y’ejobundi, nta na rimwe
yari yaragaragayeho kanseri ya prostate.”
PSA ni poroteyine ikorwa
n’udusabo tw’intanga z'igitsina gabo. Iyo ibipimo byayo biri hejuru
bishobora kuba ikimenyetso cy’impinduka zituruka kuri kanseri. Nk’uko Mayo
Clinic ibisobanura, kanseri ya prostate ikunze kugaragara hakiri kare,
itarakwirakwira mu bindi bice by’umubiri. Ariko, nk’uko NBC News yabitangaje,
8% gusa by’abayirwara ni bo bamenya ko bayifite yaramaze gukwira mu mubiri, ari na
ko byagenze kuri Biden.
Biden yagaragayeho
kanseri ifite ubukana bukabije, aho yagaragaweho 'Gleason score' ya 9 na 'Grade
Group' ya 5, bisobanura ko ari indwara iri ku rwego rwo hejuru cyane.
Ibi byatangajwe nyuma
y’ibibazo byinshi byibajijwe ku mpamvu iyi kanseri itigeze imenyekana hakiri
kare. Bamwe mu bayobozi n’abaturage bibajije niba iyi ndwara itarigeze igirwa
ibanga. Donald Trump Jr., umuhungu wa Donald Trump wahoze ari Perezida,
yanditse ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) amagambo agaragaza impungenge,
avuga ati: “Ndashaka kumenya ukuntu Dr. Jill Biden yamenye ko afite kanseri ya
prostate igeze ku rwego rwa 5, cyangwa niba ari indi nkuru y’ibanga itigeze imenyekana?”
Ku wa 18 Gicurasi, ibiro
bya Joe Biden byasohoye itangazo rigira riti: “Mu cyumweru gishize, Perezida Joe Biden yasuzumwe nyuma y’ibibazo binyuranye yari amaze iminsi ahura na byo. Ku wa Gatanu, basanze afite kanseri ya
prostate ku rwego rwa kane, yamaze gukwira mu magufa. Nubwo ari kanseri
y’ubukana bukomeye, yagaragaye ko ari 'hormone-sensitive,' bityo akaba ashobora
kuvurwa neza binyuze mu kugabanya imisemburo. Perezida hamwe n’umuryango we
bari kuganira n’abaganga ku buryo bwo gutangira ubuvuzi.”
Nyuma y’itangazo, Biden
yashyize ifoto kuri konti ye ya X ari kumwe n’umugore we, Dr. Jill Biden,
n’injangwe yabo yitwa Willow, ayiherekesha ubutumwa bugira buti: “Kanseri ni indwara idukoraho twese. Njye na
Jill twamenye ko imbaraga nyazo zigaragara iyo ubuzima bwatugerageje.
Turashimira buri wese ku rukundo n’inkunga mwatugaragarije.”
Ubu Joe Biden ari kuganira n’inzobere ku buryo bwo gutangira gahunda z’ubuvuzi, mu gihe akomeje kwakira ubutumwa bwinshi bw’ihumure buturutse mu bantu batandukanye hirya no hino ku Isi.
Joe Biden wahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika arwaye Kanseri ya Prostate iri ku rwego rwa kane