Ni ibikorwa byasojwe n’umuganda wo gutera ibiti wabereye ku gasozi ka Kayihande kazwiho kuba karakunze kwibasirwa n’inkangu.
Uyu muhango waranzwe no gutera ibiti 9,000 witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima; Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'igihugu, Kubana Richard; Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n'abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza.
Hari kandi n’abandi bayobozi b'izindi nzego z’umutekano, urubyiruko rw'abakorerabushake n’abaturage bo mu Karere ka Nyagatare n'utundi turere bihana imbibi.
Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yashimiye urubyuko rw'abakorerabushake uruhare bagira mu guteza imbere igihugu cyane cyane bakoresha imbaraga zabo mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu muri rusange.
Yagize ati: “Murabizi ko urubyiruko ari mwe mbaraga z’igihugu kandi zubaka. Gusa iyo izo mbaraga zikoreshejwe nabi zirasenya, niyo mpamvu tubasaba kwita ku iterambere ariko munibuka ko mufite inshingano zikomeye zo guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu."
Yibukije urubyiruko ko gushaka akazi atari ukwitwara uko ubonye, ko ahubwo bisaba gukomeza kwiyungura ubumenyi, kuba umukorerabushake nyawe, gukurikirana gahunda zitandukanye zifasha urubyiruko kubona igishoro n’ibindi bitandukanye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Bwana Rubingisa, yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by'urubyiruko rw’abakorebushake, avuga yishimiye ko ubuyobozi bwahisemo ko iki gikorwa gisorezwa mu ntara ayobora.
Ati: ”Ndashimira ubuyobozi bwahisemo ko iki gikorwa gisorezwa hano i Gikoba habitse amateka y’igihugu cyacu, rubyiruko rero murasabwa kwigira ku mateka yaranze abayobozi b’igihugu cyacu kuko batanze ubuto bakitangira igihugu.”
Rubingisa yakomeje avuga ko urubyiruko rw’abakorerabushake ari inkingi y’iterambere ariko rugisabwa kongera kwita ku baturage rubigisha kugira isuku, kubafasha kurya indyo yuzuye, kwirinda kujugunya imyanda mu muhanda n’ibindi.
Yasoje agira ati: ”Mugomba gufasha abana gusubira ku mashuri, mukigisha abaturage kugira isuku, kurinda abana b’abakobwa baterwa inda batujuje imyaka y’ubukure, ikindi kandi hano Iburasirazuba mugira amagare menshi mugomba gufasha abaturage gukoresha umuhanda neza bubahiriza ibyapa byo mu muhanda kandi abafite imodoka bagomba kujya kuzipimisha imyuka ihumanya ikirere’’.
DIGP Ujeneza yashimiye abitabiriye iki gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, ashimangira ko iterambere rifatika rigerwaho ari uko habayeho ubufatanye kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Yagize ati: ‘‘Amateka y’igihugu cyacu twese turayazi, niyo mpamvu twahisemo kuza gusoreza hano i Gikoba habitse amateka y’igihugu cyacu. Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake rero hatabayeho ubufatanye bw'inzego zose n'abaturage by’umwihariko urubyiruko rw’Abakorerabushake bafatanya n’abagize inzego z’umutekano.’’
Mu gihugu hose ukwezi kwahariwe urubyiruko rw’abakorerabushake ibikorwa byakozwe byubakiye abatishoboye amacumbi 186, hasanwa agera kuri 354, hubatswe ubwiherero 1191, hasanwa 523, hubakwa kandi uturima tw’igikoni 13,011 haterwa ibiti 361,457, hubakwa ibiraro 4, hanasanwa ibigera ku 4,209 kandi hakaba hazakomeza gukorwa n’ibindi bikorwa nk'ibyo nk'uko bisanzwe muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturarwanda.



Hatewe ibiti 9,000 mu gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko n'abayobozi mu nzego zitandukanye
