Hashyizweho Komite izajya ihitamo filime ziserukira u Rwanda mu bihembo bya Oscars

Imyidagaduro - 11/08/2025 9:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Hashyizweho Komite izajya ihitamo filime ziserukira u Rwanda mu bihembo bya Oscars

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ishyirwaho rya komite ‘Rwanda Oscars Selection Committee (ROSC)’, ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu. Izaba ishinzwe gutoranya filime zizahagararira u Rwanda mu cyiciro cya ‘International Feature Film’ mu bihembo bya Oscars.

Iyi Komite igizwe n’abahanga 15 bari mu ruganda rwa sinema n’ibice bifitanye isano n’ubuhanzi, bashyizweho na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi mu buryo buhuye n’amategeko y’ihuriro mpuzamahanga ry’abahanzi n’abahanga mu gukora filime (Academy of Motion Picture Arts and Sciences – AMPAS).

Abagize Komite ni: Marie France Niragire (Umuyobozi wayo ndetse n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Ubugeni), Misago Nelly Willson, Kennedy Jones Kennedy, Kantarama Gahigiri, Ruzindana Rugasa, Myriam U. Birara, Senga Tresor, Hope Azeda, Tubane Chance, Annette Uwera Uwizeye, Eugene Safali, Kivu Ruhorahoza, Aime Philbert Sharangabo, Didacienne Nibagwire, na Elodie Mumhoreze.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuri ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 11 Kanama 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, avugamo ko iri tsinda rizafasha kuzamura ijwi rya sinema nyarwanda ku rwego mpuzamahanga. Ati: “Ibi bihuje n’ingamba zacu zo guteza imbere ubuhanzi no kuzamura ijwi ryacu mu ruganda rwa sinema ku isi hose.”

Filime izatoranywa igomba kuba yarerekanwe bwa mbere mu Rwanda hagati ya tariki 1 Ukwakira 2024 na 30 Nzeri 2025, mu rurimi rutari urw’Icyongereza ariko ifite ‘subtitles’ z’Icyongereza, kandi uburenganzira bwayo bugenzurwe ahanini n’Abanyarwanda cyangwa abatuye mu gihugu.

Abashaka gutanga filime bazageza inyandiko zisabwa bitarenze tariki 31 Kanama 2025, bakoresheje email: rwandaoscars@moya.gov.rw.

Ibyo wamenya ku bihembo bya Oscars;

Oscars (izwi ku izina ryuzuye rya Academy Awards) ni kimwe mu bihembo bikomeye ku isi mu ruganda rwa sinema, kandi bifite amateka maremare n’agaciro gakomeye mu ruhando rwa cinema.

Oscars zatangiye gutangwa mu 1929 na Academy of Motion Picture Arts and Sciences (AMPAS) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igikombe gitangwa kizwi cyane kubera ishusho yacyo ya zahabu y’umugabo ufite inkota, cyitwa Oscar statuette.

Ibi bihembo bigizwe n’ibyiciro byinshi birenga 20, birimo:

-Best Picture (Filime nziza kurusha izindi)

-Best Director (Umuyobozi mwiza wa filime)

-Best Actor / Actress (Umukinnyi mwiza w’umugabo/umugore)

-Best International Feature Film (Filime mpuzamahanga nziza)

-Ibyiciro by’ubugeni n’ikoranabuhanga (Visual Effects, Cinematography, Editing, Sound, n’ibindi).


International Feature Film, aho u Rwanda rushaka guhatana ni icyiciro cyemerera ibihugu byose byo ku isi gutoranya filime imwe ihagararira igihugu cyabo. Filime igomba kuba: Yarakozwe ahanini mu gihugu cyayohereje; Ifite ururimi rutari urw’Icyongereza (ikagira English subtitles); Yarerekamwe muri sinema mu gihugu cyayo nibura iminsi 7 ikurikirana.

Abanyamuryango ba AMPAS batoranya abazatorwa (nominees), hanyuma bagatoranya uwutsinda muri buri cyiciro. Amatora akorwa mu ibanga (secret ballot) hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga cyangwa amabaruwa.

Gutwara cyangwa gutoranywa muri Oscars bifungura amarembo menshi ku bakinnyi n’abayobozi ba filime, bikazamura isoko rya filime. Ni ikimenyetso gikomeye cy’ubuziranenge bwa sinema ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bihembo bitangirwa mu muhango ukomeye uba muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukerekanwa kuri Televiziyo mpuzamahanga.

Komite y’abantu 15 bazahitamo Filime zizaserukira u Rwanda mu bihembo bya Oscars bigiye gutangwa ku nshuro ya 98


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...