Iki gikorwa cyatangajwe
ku mugaragaro ku wa Kabiri i Abu Dhabi, cyitabirwa n'abarimo Minisitiri w'Ubuzima mu Rwanda, Dr. Nsanzimana, gifite intego yo kugera mu bihugu 10
birimo: Etiyopiya, Ghana, Kenya, Malawi, Lesotho, Nigeria, u Rwanda, Tanzaniya,
Uganda, na Zimbabwe. Hazibandwa ku bikorwa byoroshye kandi bidahenze ndetse no
kongera umubare w’abakozi b’ubuvuzi mu bitaro bifite ibibazo bikomeye.
Umuterankunga ukomeye
w’iki kigega cyitwa 'Beginnings Fund' ni 'Mohamed Bin Zayed
Foundation for Humanity,' umuryango w’ubugiraneza w’umukuru w’igihugu cya
Leta zunze ubumwe z’Abarabu. Nubwo iki kigega kimaze umwaka kirimo gutegurwa,
agaciro kacyo kagiye karushaho kuzamuka nyuma y’uko ibihugu byinshi birimo
n’Amerika bigabanyije inkunga y’amahanga. Nk’uko byatangajwe na Alice
Kang’ethe, Umuyobozi mukuru w’iki kigega, abaterankunga b’iki gikorwa biyemeje
no gushyiramo andi mafaranga miliyoni 100 mu ishoramari ryihariye rijyanye
n’ubuzima bw’ababyeyi n’abana.
Ku ruhande rumwe, imibare
y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) igaragaza ko hagati ya
2000 na 2023, impfu z’ababyeyi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara
zagabanutseho 40%, zivuye ku 727 ziba kuri buri bana 100,000 bavuka, zigera
kuri 442. Ariko, ako karere konyine karacyafite 70% by’impfu zose z’ababyeyi ku
isi. Nibura buri mwaka, abagore 182,000 n’impinja miliyoni 1.2 bapfa
bazize ibibazo bishobora kwirindwa, ndetse hakanavuka abana bagera ku 950,000
bapfuye (stillbirths).
Iki kigega kizibanda ku
mpamvu zikomeye zitera impfu z’ababyeyi n’impinja, zirimo kwandura, kuva cyane
ku bagore, n’ibibazo byo guhumeka ku mpinja. Nk’uko Kang’ethe yabitangaje,
nubwo ibigo by’ubugiraneza bikomeje gusabwa guziba icyuho cyasizwe no
kugabanuka kw’inkunga z'amahanga, 'Beginnings Fund' izakomeza kwiyemeza intego
y’igihe kirekire yo guhindura ubuzima bw’ababyeyi n’impinja muri Afurika.
Uretse Gates Foundation, iki kigega gishyigikiwe kandi na Children’s Investment Fund Foundation, Delta Philanthropies, na ELMA Foundation, kikazajya gicungwa n’ibiro bikuru biri i Nairobi muri Kenya.
Hashyizweho ikigega cya Miliyoni 500$ cyitezweho gutanga umusanzu ufatika mu rugamba rwo kurwanya imfu z'abana n'ababyeyi mu bihugu 10 bya Afurika birimo n'u Rwanda