Muri ibi biruhuko uyu mukinnyi arimo agirira i Bahamas niho yatereye indi ntambwe ikomeye mu buzima bwe kuko yafashe icyemezo cyo gusaba umukunzi we Katie Goodland basanzwe bafitanye umwana kumubera umugore.
Ku ifoto nyirubwite Harry Kane yashyize hanze agaragara apfukamye arimo asaba uyu mukunzi we bahuriye ku ntebe y’ishuri ko yamubere umugore, aho yayikurikije amagambo avuga ko yamwemereye. Mu mvugo imenyerewe cyane ati “She said yes!”
Harry Kane yambikiye iyi mpeta Katie ku mucanga w'ahitwa i Nassau mu gihugu cya Bahamas aho bari mu biruhuko
Harry Kane yasangije iyi foto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter, aboneraho kuvuga ko Katie yamwemereye
Harry Kane, Goodland hamwe n'umwana wabo w'imfuta Ivy Jane bibarutse muri Mutarama uyu mwaka
Tubibutse ko Harry Kane afite imyaka 23 y'amavuko akaba umwe mu nkingi za mwamba ikipe ya Tottenham Hotspur yubakiyeho ndetse yayifashije kurangiza ku mwanya wa kabiri muri ‘English Premier League’.