Harimo uwa Miliyari 2.5 Frw: Abanyamakuru 12 bahembwa amafaranga menshi muri BBC yashowe mu manza na Trump

Hanze - 16/12/2025 2:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Harimo uwa Miliyari 2.5 Frw: Abanyamakuru 12 bahembwa amafaranga menshi muri BBC yashowe mu manza na Trump

Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagannye inkiko arega BBC aho asaba miliyari 10 z’amadolari, avuga ko “banyanditseho amagambo atari ayanjye”, hasohotse urutonde ruvuguruye rw'abanyamakuru ba BBC bahembwa amafaranga menshi, rukaba ruyobowe n'uhembwa arenga Miliyari 2.5 y'amanyarwanda.

Ibi bifitanye isano n’ikiganiro Panorama cyatambutse icyumweru kimwe mbere y’amatora ya Amerika yo mu 2024, cyerekanye amagambo Donald Trump yavuze abwira abamushyigikiye mbere y’imvururu zabereye ku nyubako ya Capitol mu 2021 zaguyemo abantu batari bacye.

Muri icyo kiganiro, Trump yagaragajwe asaba imbaga ati: “Tuzamanuka tujya ku Capitol, nzaba ndi kumwe namwe, kandi turwanye. Turwanye n’imbaraga.” Icyakora, ayo magambo yari akomowe ku bice bitandukanye by’ijambo ry’uyu mugabo w’imyaka 79, byavuzwe mu bihe bitandukanye bigatandukanywa n’igihe hafi cy’isaha imwe hagati y’igice kimwe n’ikindi.

BBC yasabye imbabazi isobanura ko habaye “ikosa” ariko nta shingiro ry’amategeko ry’uko Trump yaba afite ukuri mu birego bye nk'uko biri mu nkuru ducyesha ikinyamakuru Mirror cyo mu Bwongereza.

Mu gihe iki kibazo gikomeje, Mirror yafashe umwanya igaragaza urutonde rw’abahanzi ba BBC bahembwa amafaranga menshi. Mu kwezi kwa Nyakanga, BBC yashyize ahagaragara umushahara w’ibyamamare byayo bihembwa amafaranga menshi mu mwaka wose.

Harimo impinduka zigaragara ku rutonde rw’abari ku isonga: Gary Lineker, wahoze ari ayobora ikiganiro Match of the Day, yavuye muri BBC uyu mwaka ariko akomeza kuba ku isonga n'umushahara wa £1,350,000, akaba arenga Miliyari 2.5 y'amanyarwanda. Zoe Ball, wahoze ayobora ikiganiro Radio 2 Breakfast Show, umushahara we ni £515,000 nubwo yasimbuwe na Scott Mills.

Alan Shearer uyobora ikiganiro Match of the Day yaje ku mwanya wa gatatu mu bahembwa amafaranga menshi muri BBC mu mwaka, nyuma yo kongererwa umushahara ugereranyije n’uwo yahembwaga umwaka wabanje, bitewe n’uruhare yagize mu gusesengura imikino ya Euro umwaka ushize.

Uyu mugabo wahoze ari icyamamare muri Newcastle United yashoboye gutumbagira mu mushahara we ugera hafi kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni y’ama-pound (£440,000) binyuze mu gusesengura imikino muri iryo rushanwa.

Greg James yinjije £425,000, Fiona Bruce na Nick Robinson bahembwa asaga £410,000. Stephen Nolan yakiriye £405,000, Laura Kuenssberg yakira £395,000, Vernon Kay ahembwa £390,000, na Justin Webb ahembwa £365,000. Naga Munchetty na Scott Mills bahembwe hafi £355,000.

Vernon Kay yagaragaye ku rutonde bwa mbere nyuma yo kujya kuri BBC Radio 2, ahembwa £320,000 mu mwaka we wa mbere, naho Huw Edwards, wahoze ari umunyamakuru wa BBC News, yakomeje kuba uwa gatatu kuri uru rutonde n’umushahara wa £475,000.

Ni nyuma y'uko avuye mu kazi muri Nyakanga 2023, nyuma yo gushyirwa ku isonga ry’ibirego n’ibivugwa ku buzima bwe bwite. Uyu rutonde rwerekana amafaranga atangwa n’iyi Televiziyo ku banyamakuru n'ibyamamare byayo, nubwo ikibazo cya Donald Trump gikomeje kugaragara cyane mu itangazamakuru.

Abanyamakuru 12 bahembwa amafaranga menshi kurusha abandi muri BBC:

  1. Gary Lineker – £1,350,000

  2. Zoe Ball – £515,000

  3. Alan Shearer – £440,000

  4. Greg James – £425,000

  5. Fiona Bruce – £410,000

  6. Nick Robinson – £410,000

  7. Stephen Nolan – £405,000

  8. Laura Kuenssberg – £395,000

  9. Vernon Kay – £390,000

  10. Justin Webb – £365,000

  11. Naga Munchetty – £355,000

  12. Scott Mills – £355,000

Gary Lineker ni we uza ku isonga mu bakozi ba BBC bahembwa amafaranga menshi

Alan Shearer waconzeho ruhago ari ku mwanya wa gatatu mu bahembwa menshi muri BBC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...