Icyiciro cy’itora cyizwi nka Conclave kizaba mu gihe cy’iminsi mike iri
imbere, aho bazazinga amakarita yabo mu ibanga rikomeye, bategereje ko umwotsi
w’umweru uvuye muri Chapelle ya Sistine ubamenyesha ko Papa mushya yamaze
gutorwa.
Nk’umuntu wa mbere ukomoka muri Amerika y’Epfo wagiye ku ntebe y'Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yazanye icyerekezo gishya. Yashyize imbere ubutabera ku
bakene, Yasabye ko ibidukikije birengerwa,yanasabye Kiliziya kwiyegereza
abakirisitu bose, cyane cyane abibona barasigaye inyuma.
Yashyizeho ba Karidinali benshi bava muri Afurika, Aziya n’Amerika
y’Amajyepfo, ashyira imbere ubusabane bwa Kiliziya ku isi yose.
Mu gihe hitegurwa amatora, amazina y’abakaridinali bake ni yo ahora
avugwa kenshi ko bamusimbura.
Luis Antonio Tagle (Ubufilipine) – Imyaka 67
Yahoze ari umwe mu bantu ba hafi ba Papa Francis. Azwiho kwigisha
ijambo ry’Imana ku rwego mpuzamahanga no kugaragaza urukundo n’ubworoherane.
Kuba akomoka muri Aziya, aho Kiliziya iri gukura cyane, bishobora kumuha
amahirwe yihariye.
Pietro Parolin (Ubutaliyani) – Imyaka 70
Ni Umunyamabanga Mukuru wa Vatican kuva 2013, usanzwe ari umuntu uzi
neza imikorere ya Kiliziya n’ububanyi n’amahanga. Azwiho kutajya kure
y’ibyatangijwe na Francis, ariko agakomeza umuco wa Vatican usanzwe.
Peter Turkson (Ghana) – Imyaka 76
Yazamuye ijwi ku bijyanye no kurengera ibidukikije, kurwanya ubukene no
guharanira ubutabera. Uyu mukaridinali ashobora kuba Papa wa mbere
w’Umunyafurika mu myaka isaga 1500, bikaba byaba amateka akomeye ku mugabane wa
Afurika.
Peter Erdő (Hungariya) – Imyaka 72
Uyu ni umwe mu bashyigikiye gukomeza imyemerere gakondo ya Kiliziya.
Abo mu gice cya Kiliziya bifuza gusubira ku murongo wa Papa Yohani Pawulo II
cyangwa Benedigito XVI baramushyigikiye cyane.
Angelo Scola (Ubutaliyani) – Imyaka 82
Yari umwe mu bari begereye gutorwa mu 2013. Ni inararibonye mu nyigisho
za Kiliziya, ariko imyaka ye ishobora kumubera imbogamizi.
Iminsi 15–20 izakoreshwa mu gusengera Papa witabye Imana, gusezera no
kwakira abakaridinali baturutse imihanda yose. Ni mu gihe kizaba cyuzuyemo
ibiganiro by’ibanga hagati y’abazatora, aho buri wese azagerageza gusobanukirwa
uwo bamugiriye icyizere.
Umusaruro w’ayo matora uzaba isura nshya ya Kiliziya, hagati y’ibihugu biri gutakaza abayoboke n’ibindi biri gukura mu kwemera.