Harimo n’ibyo ku mugabane w'Amerika! Ibihugu 10 bifite abaturage benshi batuye mu manegeka ku Isi mu 2025

Ubukungu - 19/05/2025 7:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Harimo n’ibyo ku mugabane w'Amerika! Ibihugu 10 bifite abaturage benshi batuye mu manegeka ku Isi mu 2025

Nubwo Isi igenda ishyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’ubukene n’imiturire idahwitse, amanegeka aracyari ikibazo gikomeye mu mijyi ikura vuba yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Aho hose usanga abantu babayeho mu nzu zitujuje ibisabwa, zifite umwanda, zitujuje umutekano n’isuku, kandi badafite amazi meza, amashanyarazi cyangwa uburenganzira ku butaka batuyemo.

Nk’uko byemezwa n’imibare mishya yatangajwe na UN-Habitat, Banki y’Isi na Worldometer, mu ntangiriro za 2025, abantu barenga miliyoni 800 ku Isi baracyatuye mu manegeka. Abo bantu benshi batuye muri Aziya y’Epfo, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no mu karere ka Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba.

Mu bihugu 10 bya mbere bifite abaturage benshi batuye mu manegeka, Ubuhinde ni bwo buyoboye n’abarenga miliyoni 262 batuye muri ubwo buzima bubi. Nubwo hari gahunda zitandukanye zo kuvugurura imiturire, imibare iracyari hejuru cyane, bigaragaza ko ikibazo cy’amacumbi mu mijyi ya rutura nka Mumbai gikomeye cyane.

Nigeria iri ku mwanya wa kabiri n’abantu basaga miliyoni 64 batuye mu manegeka, cyane cyane mu mijyi minini nka Lagos aho imiturire yihuta ariko ibikorwa remezo bikabura. Mu karere ka Aziya y’Epfo, Bangladesh na Pakistan na byo biri mu bihugu bifite abantu benshi baba mu manegeka, buri kimwe gifite abarenga miliyoni 40, nubwo hashyizweho gahunda zo kuvugurura imijyi ikomeye nka Dhaka na Karachi.

Indonesia iracyafite abantu barenga miliyoni 33 batuye mu manegeka, naho Bresil yihariye imibare ya miliyoni 32. Ibi bihugu byombi bimaze imyaka bigerageza gushyira mu bikorwa gahunda zo gutunganya imijyi, ariko amanegeka nk’ayo mu duce twa Jakarta na Rio de Janeiro aracyabangamye cyane.

Mu karere ka Afurika yo hagati, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite abaturage barenga miliyoni 31 batuye mu manegeka, benshi muri bo batuye mu mijyi nka Kinshasa. Ibi bigaragaza ingaruka z’izamuka ry’umuvuduko w’imijyi udaherekejwe n’igenamigambi ry’inzego z’ubuyobozi.

Etiyopiya, Filipine na Kenya na byo biri mu bihugu 10 bya mbere bifite umubare munini w’abatuye mu manegeka, aho buri kimwe kiri hagati ya miliyoni 10 na 22. Aha naho imijyi ikura vuba ariko amacumbi aciriritse n’imiyoborere myiza ntibihagije. Brazil niyo yaserukiye umugabane wa Amerika aho ifite abaturage bagera kuri miliyoni 32 batuye mu manegeka.

Aba bantu bose bo mu bihugu 10 bigaragara ku isonga barenga miliyoni 550, baruta ⅔ by’abatuye mu manegeka ku Isi yose. Ibi byerekana ko ikibazo cy’amanegeka kidaterwa n'uko igihugu gikennye, ahubwo biterwa n’uko imijyi ikura vuba kurusha ubushobozi bwa guverinoma bwo gutanga amacumbi meza, amazi, isuku, n’uburenganzira ku butaka.

Abahanga mu miturire bemeza ko haramutse hadashyizweho ingamba zirambye zo gushora imari mu by’imiturire n’ivugururwa ry’imijyi, abatuye mu manegeka bazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.

Dore ibihugu 10 bigaragaramo abaturage benshi batuye mu manegeka ku Isi mu 2025


Rank

Country

2025 Population Estimate

Slum Population Estimate

1

India

1.46 billion

262 million

2

Nigeria

237.5 million

64 million

3

Bangladesh

175.7 million

41 million

4

Pakistan

255.2 million

40 million

5

Indonesia

285.7 million

33 million

6

Brazil

212.8 million

32 million

7

DR Congo

112.8 million

31 million

8

Ethiopia

135.5 million

22 million

9

Philippines

115.0 million

21 million

10

Kenya

57.5 million

10 million



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...