Nk’uko byemezwa n’imibare
mishya yatangajwe na UN-Habitat, Banki y’Isi na Worldometer, mu ntangiriro za
2025, abantu barenga miliyoni 800 ku Isi baracyatuye mu manegeka. Abo bantu
benshi batuye muri Aziya y’Epfo, Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, no mu
karere ka Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba.
Mu bihugu 10 bya mbere
bifite abaturage benshi batuye mu manegeka, Ubuhinde ni bwo buyoboye n’abarenga
miliyoni 262 batuye muri ubwo buzima bubi. Nubwo hari gahunda zitandukanye zo
kuvugurura imiturire, imibare iracyari hejuru cyane, bigaragaza ko ikibazo
cy’amacumbi mu mijyi ya rutura nka Mumbai gikomeye cyane.
Nigeria iri ku mwanya wa
kabiri n’abantu basaga miliyoni 64 batuye mu manegeka, cyane cyane mu mijyi
minini nka Lagos aho imiturire yihuta ariko ibikorwa remezo bikabura. Mu karere
ka Aziya y’Epfo, Bangladesh na Pakistan na byo biri mu bihugu bifite abantu
benshi baba mu manegeka, buri kimwe gifite abarenga miliyoni 40, nubwo
hashyizweho gahunda zo kuvugurura imijyi ikomeye nka Dhaka na Karachi.
Indonesia iracyafite
abantu barenga miliyoni 33 batuye mu manegeka, naho Bresil yihariye imibare
ya miliyoni 32. Ibi bihugu byombi bimaze imyaka bigerageza gushyira mu bikorwa
gahunda zo gutunganya imijyi, ariko amanegeka nk’ayo mu duce twa Jakarta na Rio
de Janeiro aracyabangamye cyane.
Mu karere ka Afurika yo
hagati, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ifite abaturage barenga
miliyoni 31 batuye mu manegeka, benshi muri bo batuye mu mijyi nka Kinshasa. Ibi
bigaragaza ingaruka z’izamuka ry’umuvuduko w’imijyi udaherekejwe n’igenamigambi
ry’inzego z’ubuyobozi.
Etiyopiya, Filipine na
Kenya na byo biri mu bihugu 10 bya mbere bifite umubare munini w’abatuye mu
manegeka, aho buri kimwe kiri hagati ya miliyoni 10 na 22. Aha naho imijyi
ikura vuba ariko amacumbi aciriritse n’imiyoborere myiza ntibihagije. Brazil niyo yaserukiye umugabane wa Amerika aho ifite abaturage bagera kuri miliyoni 32 batuye mu manegeka.
Aba bantu bose bo mu
bihugu 10 bigaragara ku isonga barenga miliyoni 550, baruta ⅔ by’abatuye mu
manegeka ku Isi yose. Ibi byerekana ko ikibazo cy’amanegeka kidaterwa n'uko igihugu
gikennye, ahubwo biterwa n’uko imijyi ikura vuba kurusha ubushobozi bwa
guverinoma bwo gutanga amacumbi meza, amazi, isuku, n’uburenganzira ku butaka.
Abahanga mu miturire bemeza ko haramutse hadashyizweho ingamba zirambye zo gushora imari mu by’imiturire n’ivugururwa ry’imijyi, abatuye mu manegeka bazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.
Rank |
Country |
2025 Population
Estimate |
Slum Population
Estimate |
1 |
India |
1.46 billion |
262 million |
2 |
Nigeria |
237.5 million |
64 million |
3 |
Bangladesh |
175.7 million |
41 million |
4 |
Pakistan |
255.2 million |
40 million |
5 |
Indonesia |
285.7 million |
33 million |
6 |
Brazil |
212.8 million |
32 million |
7 |
DR Congo |
112.8 million |
31 million |
8 |
Ethiopia |
135.5 million |
22 million |
9 |
Philippines |
115.0 million |
21 million |
10 |
Kenya |
57.5 million |
10 million |