Mu bwubatsi bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umwaka wa 2025 ushobora kwibukwa nk’uwabayemo inkuru ziremereye: urupfu rw’abubatsi b’ibihangange barimo Frank Gehry, Robert A. M. Stern na Ricardo Scofidio, umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mushinga wa High Line i New York.
Ariko nanone, uwo mwaka wiganjwe cyane n’izina rya Donald Trump, kubera uburyo yakunze guharanira imiterere y’ubwubatsi bwa kera (classicism) akanenga cyane brutalism, gusenya igice cya East Wing cya White House, n’impaka zagendanye n’icyumba kinini cy’imbyino cyagombaga kuyisimbura.
Ibi byose byashyize Perezida Trump mu makimbirane n’urwego rukomeye ruhagarariye abubatsi muri Amerika, American Institute of Architects (AIA). Si igitangaza rero kubona AIA yahaye Shigeru Ban wo mu Buyapani umudali wa zahabu (AIA Gold Medal), ku nshuro ya mbere muri iyi myaka icumi uhawe umuntu utari Umunyamerika.
Ku rwego rw’isi, hari byinshi byo kwishimira: Liu Jiakun wo mu Bushinwa yegukanye igihembo cya Pritzker Prize (gifatwa nka Nobel y’ubwubatsi), mu gihe indi mishinga yo mu Bwongereza no muri Espagne yatsinze n’indi yari iteye amatsiko kubera agaciro kayo mu mibereho rusange.
Nyamara 2026 yitezweho kuzibandwaho cyane kubera inyubako nini, ndangamateka kandi ziteye amatsiko, zirimo inzu ndangamurage zari zitegerejwe igihe kirekire, inyubako ndende cyane ku isi, ndetse na basilika ya Kiliziya Gatolika imaze hafi imyaka 150 yubakwa nk'uko tubicyesha CNN.
Dore imishinga 11 igiye kuvugisha isi mu 2026:
1. Sagrada Familia – Barcelona, Espagne

Nyuma y’imyaka 144 itangiye kubakwa, Sagrada Familia igiye kugera ku rwego rukomeye: umunara wa Yesu Kristo ureshya na metero 172 (564 feet). Iyi nyubako ya Antoni Gaudí ihuza Gothic, Art Nouveau n’imiterere y’ibidukikije, ikaba yarahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo intambara yo muri Espagne, icyorezo cya Covid-19 n’iyangirika ry’ibishushanyo bya Gaudí. Uyu mwubatsi ubwe yigeze kuvuga ati: “Umukiriya wanjye ntiyihuta,” yerekeza ku Mana.
2. 520 Fifth Avenue – New York, Amerika

Uyu munara muremure wa 1,002 feet ugaragaza impinduka mu bwubatsi bwa New York, aho inyubako z’ibirahure zisimbuzwa izifite imiterere ya kera. Uyu mushinga wa Kohn Pedersen Fox (KPF) wubatswe mu buryo bwa Beaux-Arts, hifashishijwe imyubakire y’inyubako za kera nka Grand Central Terminal n’Isomero Rikuru rya New York.
3. Winter Olympic Village, Milan, Italy

Uyu mushinga uzakira abakinnyi mu Mikino ya Olempike ya 2026, nyuma uhindurwe icumbi cy’abanyeshuri 1,700. Wateguwe na Skidmore, Owings & Merrill (SOM) mu buryo butuma udahinduka imfabusa nyuma y’imikino, bikaba ari urugero rushya rwo gutekereza ku murage w’imikino ya Olempike.
4. Guggenheim Abu Dhabi – Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Iyi nzu ndangamurage ni umwe mu mishinga ya nyuma ya Frank Gehry, igaragaza imiterere ye idasanzwe. Ihuza imiterere ya kera yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’ubwubatsi bugezweho, ikaba itegerejweho guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari ku Kirwa cya Saadiyat.
5. Tour F – Abidjan, Côte d’Ivoire

Uyu munara wa 1,381 feet uzaba muremere kurusha indi yose muri Afurika, urenge Iconic Tower yo mu Misiri. Wakozwe na Pierre Fakhoury, ugamije kugaragaza ituze n’iterambere rya Côte d’Ivoire nyuma y’imyaka y’imvururu za politiki.
6. Shanghai Grand Opera House – Shanghai, Ubushinwa

Ni umushinga wateguwe na Snøhetta. Iyi nyubako ifite ingazi zizenguruka zidasanzwe zigana ku gisenge cyagutse. Izakira ibitaramo bya opera by’Abashinwa n’iby’Iburayi, igaragaze Shanghai nk’umujyi uhanitse mu muco n’ubuhanzi.
7. Obama Presidential Center – Chicago, Amerika

Uyu mushinga wagiye uvugwaho byinshi mu bya politiki. Ufite umunara muremure wa metero 69 umeze nk’inkingi (obelisk), wanditseho amagambo ya Barack Obama ajyanye n’uburenganzira bwa muntu. Harimo n’ubusitani, inzira z’ibishanga n’isomero rusange.
8. Ibiro Bikuru bya Banki Nkuru ya Irak – Baghdad

Uyu munara wa metero 170 wakozwe na Zaha Hadid Architects, ni yo nyubako ya mbere y’uyu mwubatsi w’umunyacyubahiro yubatswe mu mujyi yavukiyemo. Ugaragaza icyizere n’ivugurura ry’ubukungu bwa Irak.
9. Lucas Museum of Narrative Art – Los Angeles, Amerika

Iyi nzu ndangamurage ya George Lucas ifite isura imeze nk’icyogajuru, igamije kwerekana amateka yo kuvuga inkuru binyuze mu mashusho. Yateguwe na Ma Yansong (MAD Architects), ikaba izafungurwa ku mugaragaro muri uyu mwaka wa 2026.
10. Melbourne Metro Tunnel – Melbourne, Ositaraliya

Uyu mushinga wa miliyari 13.48 AUD [Miliyari $8.9] uzahindura imiterere y’ingendo zo munsi y’ubutaka mu mujyi wa Melbourne, wongere imirimo ya gari ya moshi kandi ugabanye umubyigano.
11. OPPO Chang An R&D Center – Dongguan, Ubushinwa

Uyu mushinga munini w’ikigo cy’ikoranabuhanga cya OPPO ufite inyubako 10 zifite ishusho zizenguruka, ushobora kwakira abakozi 6,000, harimo amacumbi, ishuri, ubucuruzi n’ibigo by’ubushakashatsi byose biri mu gice kimwe.
Mu gihe twinjiye mu mwaka wa 2026, iyi mishinga igaragaza uko ubwubatsi bukomeje kuba uruvange rw’ubuhanzi, ikoranabuhanga, amateka n’icyerekezo cy’ahazaza, bukaba bugira uruhare runini mu guhindura imijyi n’imibereho y’abantu ku isi.
