Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025 habaye ikiganiro n’itangazamakuru hasobanurwa uko hafashwe ibicuruzwa
bitujuje ubuziranenge n’ibyamagendu byafashwe
mu gikorwa cya ‘OPERASIYO USALAMA XI’ cyabaye mu Cyumweru gishize kuva
tariki ya 12 kugeza tariki ya 17 Ukwakira. Ibyafashwe birimo ibinyobwa,
ibiyobyabwenge, inyama, ibiribwa, amavuta yo kwisiga n’imiti.
Mu gihugu hose hafashwe abakekwaho
ibyaha bifitanye isano no kubikora ndetse no kubicuruza bagera kuri 72 barimo 14 bo mu
mujyi wa Kigali. Muri rusage, hafunzwe
inganda enye zirimo n’urwa Joyland Company Ltd rukora ibinyobwa by’umutobe bizwi nka Salama. Uru
ruganda rwo, rwatahuweho gukora situruwaya kandi rufite uruhushya rwo gukora
ibi binyobwa gusa.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yasabye abantu
bose baba bafite bimwe mu bicuruzwa bitujuje ubuziranenge nk’ibya
Salama ko babikura mu byo bacuruza ndetse n'ababa babifite mu rugo bakureka
kubinywa.
Yavuze ko mu rwego rwo guca intege ibi bikorwa
harimo guca amande ababifatiwemo bashobora gukosoka ndetse no gufunga zimwe mu
nganda na ba nyirazo, guta muri yombi bamwe mu bakozi bazo na bamwe mu bayobozi
b'inzego z'ibanze kubera kudatanga amakuru.
Umuvugizi wa RIB yavuze ko kuba uri umucuruzi usora neza, ibyo bidahagije, ahubwo ko uba ugomba no kubahiriza amategeko y’ubuziranenge. Ati: ”Kuba warahawe igihembo cya Rwanda Revenue Authority nk’umusoresha mwiza ariko nyuma yaho udakurikiza amategeko nta kintu byaba bivuze.
Ntabwo biduha ubudahangarwa igihe
cyose utubahirije amategeko y’ubuziranenge. Ntabwo amategeko akangwa no kuba
uri umushoramari warashoye no kuba waratanze akazi. Ba umushoramnari mwiza wubaha
amategeko, wubaha ubuzima bw'abantu.”
Yanageneye ubutumwa abayobozi bo mu nzego z’ibanze
ababwira ko”Burya kuba umuyobozi w’inzego z’ibanze biguha inshingano zo kumva
ko ukorera abaturage, zo kudahishira icyaha cy’ubugome, gutangira amakuru ku gihe
ndetse biguha n’inshingano zo kudahishira ibikorwa nka biriya by’aho uyobora”.




