Binyuze
mu nkuru z’abahanzi nka Marina, Tete Loaper ndetse n’abandi babaye ibyamamare
mu myaka yashize, haragaragara uburyo ikibazo cy’ihagarikwa ry’umuziki
n’abakobwa gifite imizi migari – uhereye ku mikorere mibi muri studio,
imyumvire y’ababyeyi, ubushobozi buke, kugeza ku kutitabwaho nk’uko basaza babo
bashyigikirwa.
Ibi
byose bibaye mu gihe hari benshi bagishimishwa n’ijwi, imyandikire
n’imyitwarire byihariye bya bamwe muri aba bahanzi – nk’uko Marina aherutse
kubwira InyaRwanda, ko yumva ijwi rya Queen Cha ryagombye kongera kumvikana mu
matwi y’abakunzi b’umuziki.
InyaRwanda
yakoze urutonde rw’abahanzikazi 5 batumvikanye mu ndirimbo nshya mu gihe kirenze
imyaka itatu, n’ubwo bagifite igikundiro mu mitima y’abafana.
Gutandukana
kwa hato na hato no kudahuza ku ntego ya buri umwe, byagiye bituma abari barafatanyije
gushinga itsinda bashwana mu buryo bukomeye, ariko kandi hari abahanzi ku giti
cy'abo b'abakobwa bakomeje guhanyanyaza ariko ntibyakunda.
Ariko
kandi hari bamwe bumvikana bavuga ko kuba nta mafaranga ari mu muziki w'u
Rwanda, ari kimwe mu byo babona bituma badasohora indirimbo.
Mu
myaka 31 ishize, umuziki w'abakobwa mu Rwanda wagiye utera imbere, ku buryo
hari amatsinda yaje azengereza basaza babo, ariko n'abo babaye nka wa muriro
w'amashara.
1.Asinah
Uyu
muhanzikazi wamenyekanye mu njyana ya Dancehall aheruka gushyira ku isoko indirimbo
'Turn Up' yakoranye n'umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman.
Iyi
ndirimbo kandi imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 16. Uyu mukobwa
w'ikimero yari amaze igihe ashyize imbere mu gukora umuziki, nk'imwe mu nzira
nziza zo kongera kwiyubaka.
Muri iki gihe ari kuvugwa mu itangazamakuru, kubera umugabo w'umukire avuga ko yamukubitiye mu modoka, ndetse ko yamaze no gutanga ikirego mu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).
2.Charly na Nina
Aba
bakobwa bari muri Leta Zunze Ubumwe kuva ku wa 26 Nzeri 2022. Bagiye bavuga ko bitabiriye
inama y'abashoramari bo muri Afurika y'Iburasirazuba batumiwemo muri Leta ya Texas
muri Amerika, ariko kuva icyo gihe ntibigeze bagaruka.
Buriye
indege hashize iminsi basohoye indirimbo 'Lavender' ari nayo ya nyuma
yumvikanamo ijwi ryabo. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku wa 21 Gashyantare 2022,
ndetse ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 511.
Charly
na Nina babyinishije benshi binyuze mu bihangano byabo bagiye bashyira hanze mu
bihe bitandukanye;
Ni
abakobwa b'ikimero, byatumye ubwo binjiraga mu muziki barigwijeho igikundiro mu
buryo bworoshye. Ariko kandi gutandukana na Alex Muyoboke wari umujyanama wabo
byakomeye mu nkokora iterambere ry'abo.
3.Queen Cha
Ni
umwe mu bakobwa b'ijwi ridasanzwe; ndetse ibihangano bye byumvikanye igihe kinini
hirya no hino. Umuyoboro wa Youtube akoresha ugaragaza ko indirimbo ya nyuma
iriho ari iyitwa 'Ntawe Nkura'.
Yasohotse
ku wa 10 Ukwakira 2018, aho imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi 143. Iyi
ndirimbo yayikoze ubwo yari akibarizwa muri sosiyete y'umuziki ya The Mane.
Kuva
kiriya gihe, uyu mukobwa ntiyongeye gukora umuziki. Ariko aherutse kubwira
InyaRwanda, ko ateganya kugaruka mu muziki. Gusa, hari amakuru avuga ko asigaye
yarerekeje amaso mu bucuruzi.
Indirimbo
ye yabaye ikimenyabose yitwa 'Icyaha ndacyemera' yasohotse mu 2013.
4.Allioni
Yitwa
Allioni Buzindu ariko wamumenye nka Allioni. Yamenyekanye nk'umukobwa
w'umunyamafaranga, wagiye anashyira imbaraga cyane mu bihangano bye, ariko
amakuru avuga ko yatengushywe cyane n'abo yigiye yizera mu muziki byatumye
abihagarika.
Uyu
mukobwa yafashe ikiruhuko mu muziki, ariko yasize asohoye indirimbo 'Tuku Tuku'
yagiye hanze ku wa 18 Nyakanga 2019. Imaze kurebwa n'abantu barenga ibihumbi
148.
Ni
indirimbo yakozwe mu buryo bw'amajwi na Made Beat ubwo yari akibarizwa mu
Rwanda, ndetse ikorwa na Sasha Vybz uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda. Ni nawe
wakoze 'video' y'indirimbo ya Diamond na Bruce Melodie.
5.Scillah
Umuratwa
Priscilllah wahisemo izina rya Scillah mu muziki ni umwe mu bakobwa bavuzwe
cyane mu myaka 15 ishize ari mu muziki, ndetse ijwi rye ryumvikanye cyane mu
bihangano by'abaraperi n'abandi banyuranye.
Muri
iki gihe abarizwa muri Houston ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Shene ye
ya Youtube igaragaza ko aheruka kugenera abafana be indirimbo 'Overdose'
yasohotse ku wa 17 Kamena 2021.
Iyi
ndirimbo imaze imyaka ine. Ubwo yayishyiraga hanze, yavuze ko yayanditse
afatanyije na Kenny Sol watandukanye na 1:55 AM, ndetse yerekana ko yagizwemo
uruhare na studio ya Giggz. Kuva kiriya
gihe, uyu mukobwa ntiyongeye kumvikana mu muziki.
Icyo
aba bahanzikazi bahuriyeho ni uko bafite amateka, impano n’inkuru zihariye
zasize igikundiro gikomeye mu muziki Nyarwanda. Ariko ku rundi ruhande,
urugendo rwabo rwagiye rushegeshwa n’imbogamizi zitandukanye zituma baramburwa.
Ibi
bibaye mu gihe hakenewe uburyo buhamye bwo gushyigikira abahanzikazi – haba
binyuze mu baterankunga, amasoko yihariye, amarushanwa, ndetse no gushyiraho
politiki zifasha abagore mu buhanzi.
Ku rwego mpuzamahanga, hari abahanzikazi benshi bigeze kwamamara cyane ariko baza guhagarika umuziki cyangwa bagasubira inyuma mu buryo bugaragara. Impamvu zatanzwe ni zitandukanye—zishingiye ku buzima bwite, umunaniro w’akazi, ibibazo by’amafaranga, ubuzima bwo mu mutwe, umuryango cyangwa imyemerere.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'OVERDOSE' UMUHANZIKAZI SCILLAH AHERUKA GUSHYIRA HANZE