Handball: APR yasubiriye Police ishimangira umwanya wa mbere

Imikino - 21/04/2025 5:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Handball: APR  yasubiriye Police ishimangira umwanya wa mbere

Ikipe ya APR HC yongeye gutsinda Police HC ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya, ihita ishimangira umwanya wa mbere wa shampiyona mbere y'uko hakinwa imikino ya kamparamaka.

‎Kuri iki Cyumweru nibwo byari ibirori muri Petit Stade i Remera hakinwa umukino uba uruta iyindi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda muri Handball mu bagabo.

‎‎Ni umukino Police HC yari yahuyemo na APR HC.Uyu mukino watangiye Police HC iri hejuru binyuze ku bakinnyi bayo batsindaga ibitego bari barangajwe imbere na Mbesutunguwe Samuel.‎Ikipe ya APR HC nayo ntabwo yatinze gutangira kwitwara neza yishyura ibitego ibiri yari yatsinzwe. Amakipe yombi yakomeje gukubana imwe itsinda indi ihita yishyura.

‎‎Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 12-12. Mu gice cya Kabiri ikipe ya APR yaje irusha Police HC ibifashijwemo n'abarimo Antony Lam ndetse ihita inajya imbere mu bitego.‎Ikipe ya Police HC yagerageje gushaka uko yakwishyura gusa umunyezamu wa APR HC, Iragena akaba ibamba.

‎‎Umukino waje kurangira Police HC yegukanye intsinzi mu bitego 27-25. Ni ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya iyi kipe y'Ingabo z'igihugu yari itsinze iy'Igipolisi cy'igihugu.‎Ikipe y'Ingabo z'igihugu yahise ishimangira gusoreza shampiyona ku  mwanya wa mbere ndetse isoza itsinze imikino yayo yose.

‎‎Nyuma y'uko shampiyona isojwe hagiye gukurikiraho imikino ya kamparamaka.‎Muri 1/2 Ikipe ya mbere izakina n'iya 4 naho iya 2 ikine n'iya 3. Byitezwe ko APR HC na Police HC arizo zizahurira ku mukino wa nyuma aho zizatanguranwa intsinzi 3.

Mbesutunguwe Samuel wa Police HC ahanganye na Antony Lamwa APR HC

Byari ibyishimo kuri APR HC





Umwanditsi:

Yanditswe 21/04/2025 5:38 AM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...