Hichilema, uhagarariye ishyaka UPND, yabonye amajwi 2,965,326, mu gihe mukeba we ukomeye, Brian Mundubile, yabonye 1,856,217, angana na 37.87%. Ikinyuranyo hagati yabo ni amajwi 1,109,109.
Iyi ntsinzi itumye Hichilema akomeza kuyobora Zambia nyuma yo gutangira kuyobora igihugu muri 2021. Muri iyi manda ya kabiri, ari imbere y’inshingano zo gukomeza gahunda z’ubukungu zatangiye mu manda ye ya mbere, cyane cyane nyuma y’uko Zambia yari yarahuye n’ikibazo gikomeye cy’umwenda w’igihugu.
Nubwo Hichilema yatsinze ku majwi menshi, amatora yabayemo impaka n’ibibazo by’umutekano.
Komisiyo y’Amatora yari yarahagaritse by’agateganyo ibarura ry’amajwi nyuma y’ibitero byakorewe bamwe mu bakozi b’amatora ndetse n’amakuru y’uko impapuro z’itora zimwe zari zabuze. Nyuma y’uko inzego z’umutekano zivuze ko ikibazo cyakemutse, ibarura ryarakomeje.
Mundubile na we yari yaravuze ko hari amakosa n’ibibazo mu matora, ndetse ashinja inzego za Leta kwivanga mu migendekere yayo. Leta ya Zambia yahakanye ibyo birego.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Reuters, nyuma yo gutangazwa ko yatsinze, Hichilema yashimangiye ko agomba gukorana n’Abanya-Zambia batamutoye, asezeranya gukomeza gushyira imbere iterambere, ubumwe n’imikoranire.
Icyakora, manda ye ya kabiri izatangirana n’ibibazo bikomeye birimo ikiguzi cy’ubuzima gikomeje kuremerera abaturage, ubukene n’ibura ry’akazi, nubwo ubukungu bwa Zambia bwagaragaje ibimenyetso byo kuzahuka ndetse n’igihugu kikaba cyarakomeje gukurura ishoramari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, cyane cyane umuringa.
Ku bw’iyi ntsinzi, Hakainde Hichilema agiye kumara indi myaka itanu ku butegetsi, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje gusaba ko ibibazo byagaragaye mu matora bisuzumwa.

Hakainde Hichilema yatsinze amatora ya Perezida yabaye ku wa 13 Kanama 2026
