Mu mpera z’icyumweru dusoje nibwo muri Petit Stade i Remera hakinwe irushanwa ritegura umwaka utaha w’imikino muri Volleball rya Medwell Pre-Season Volleball Tournament 2025’.
Ibikombe byegukanwe na Police VC mu bagabo no mu bagore, mu
bakanyujijeho ryegukanwa na Kinyinya VC naho Mu cyiciro cy’ibigo by’ubuzima
cyegukanwa na MINISANTE.
MEdwell Initiative yanatanze ibihembo kubera ibikorwa byabo by’indashyikirirwa
bigamije kwita ku mibereho myiza
y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima.
Abahembwe ni Dr Gaston Nyirigira akaba yahawe
igihembo kijyanye n’ubushakashatsi, Dr Jackson Kwizera Ndekezi akaba yahawe
ikijyanye no kwigisha, gutanga inama no guhugura na Regis Ishimwe wahawe
igihembo kubera ishyaka rye no guhanga udushya.
Abandi bahawe ibihembo ni Prof.Emmanuel Kayibanda, Dr Jean Bonaventure Uwineza, Mr.Emmanuel Ladislaus na Dr Claudine Uzamukunda kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa.
Medwell Initiative ni igikorwa cyo kurwanya umunaniro
ukabije mu bakora mu nzego z’ubuzima
binyuze mu gukora siporo.
Ati: “Tugomba kwita ku buzima bwacu mbere yo kwita ku
barwayi bacu. Gushyira imbere imibereho myiza ni intambwe y’ingenzi mu kugera
ku musaruro mwiza mu kazi kacu.”
Dr Menelas Nkeshimana wari uhagarariye Minisiteri
y’Ubuzima, yijeje ko Minisiteri izakomeza gushyigikira iyi gahunda.



MEdwell Initiative yahembye abahize abandi mu kwita ku mibereho myiza y’abakozi bo mu nzego z’ubuzima


Abakozi bo mu nzego z'ubuzima bazenguruka Kigali Golf Club bakora siporo mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza
