Hagiye kubaho ingando z’abakiri bato bafite impano mu mikino itandukanye

Imikino - 14/12/2025 1:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Hagiye kubaho ingando z’abakiri bato bafite impano mu mikino itandukanye

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko hagiye kubaho ingando z’abakiri bato bafite impano mu mikino itandukanye aho bazigishwa ibirimo amateka y’igihugu n’indangagaciro ziranga umukinnyi w’Umunyarwanda.

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko iki gikorwa cyiswe 'National Sports Talent Week' kizahuza abafite impano mu mikino itanu ariyo umupira w'amaguru, Volleyball, Basketball, Handball n'Amagare kizaba kuva tariki ya 17 kugeza tariki ya 22 Ukuboza 2025.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire abinyujije kuri X yavuze ko iki kizaba ari icyumweru  cyo gutoza abakinnyi  b'ejo hazaza muri Siporo, ubuzima, amateka y’igihugu, indangagaciro ziranga umukinnyi w'u Rwanda, uruhare rw'umukinnyi mu kubohora no kurinda igihugu n'ibindi byinshi.

Yaherukaga gusobanura ko iyi gahunda izabera kuri buri karere aho hazaba hari abana 186 batarengeje imyaka 15 mu mikino itandukanye.

Nelly Mukazayire yasobanuye ko muri icyo cyumweru izi mpano zizaba ziri kumwe n’abatoza anagaruka ku bya ‘software’ bazatangira gukoresha mu mwaka utaha

Ati: ”Muri icyo Cyumweru bazakoramo imyitozo bari kumwe n’abatoza, ubu dufite na ‘software’ twamaze gukora izajya iba ifite n’amakuru yabo. Guhera mu kwezi kwa mbere tuzaba dufite abo bana bose, amakuru yabo”. 

Yavuze ko uyu mwiherero uzajya ukorwa muri buri kiruhuko ndetse bakazajya bakorera aba bana n’ibindi bitandukanye birimo kubaganiriza ku mateka y’igihugu no kubashyira abanyabigwi b’umupira w’amaguru bakabaganiriza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...