Nyuma
y’igihe gito arahiriye kuba Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin
yagejeje gahunda ya Guverinoma ku nteko Ishinga Amategeko ku gicamunsi cyo kuri
uyu wa 12/08/2025.
Gahunda
y’iyi Guverinoma nshya ntabwo itandukanye cyane na Gahunda ya Guverinoma icyuye
igihe dore ko byose bihurira ku guteza imbere Igihugu ndetse n’imibereho myiza
y’abaturage.
Muri
Gahunda zihari by'umwihariko mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu myaka itanu iri
imbere, Guverinoma ifite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa remezo by’ubwikorezi
na serivisi byoroshya ubuhahirane n’ubukungu.
Mu
bizakorwa harimo; Kubaka no gusana imihanda ifite uburebure burenga ibirometero
300, kubaka no gusana imihanda y’imigenderano nibura ireshya n’ibirometero 500.
Uretse
ibyo, hazatezwa imbere itwarwa ry’abantu n’ibintu hifashishijwe ibinyabiziga
bikoresha amashanyarazi dore ko ari byo bitangiza ibidukikije. Ku bwikorezi bwo
mu karere, Rwanda Air izongererwa ibyerekezo no kongererwa abagenzi bakoresha
RwandAir bakikuba 2.
Muri
iyi myaka itanu, hazasozwa imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga giherereye i Nyamata ndetse no kubungabunga ibindi bibuga bicyunganira
hirya no hino mu gihugu.
Hazashyirwaho
ikigo cyongerera ubumenyi n’ubushobozi abakora mu by’indege kizabafasha
kwiyungura ubumenyi bukenewe mu nsingano zabo. Hazashyirwaho kandi ishuri
ryigisha gutwara indege.
Mu bice bya Kivu, hazakomeza gushyirwaho ibyambu byinshi mu kwagura ubuhahirane hagati y’abakoresha amazi ya Kivu.
Mu myaka itanu iri imbere, mu Rwanda hazaba hari ishuri ryigisha gutwara indege