Cardinal Angelo Becciu ukomoka mu Butaliyani yari aherutse kwemera ko atazitabira amatora ya Papa mushya nyuma y’uko yari yinangiye avuga ko ibyo ashinjwa atari ukuri.
Cardinal Angelo Becciu yashinjwaga icyaha cyo kunyereza umutungo wa Kiliziya Gatorika gikomoka ku nzu ibiro by’Umunyamabanga wa Leta ya Vatican byaguze miliyoni 200 z’Amadolari, bikaza kugaragara ko hishyuwe amafaranga arenga cyane agaciro kayo, gusa yagaragaje ko arengana.
Nk’uko ikinyamakuru kirimo Vatican News kibitangaza, hari abandi bakaridinali babiri bari bemerewe gutora ariko batazitabira inama y’abakaridinari itora kubera ikibazo cy’uburwayi.
Conclave iteganyijwe kuba ku wa 07 Gicurasi 2025 i Vatikan nk’uko bisanzwe ikazatorerwamo Papa mushya usimbura Papa Francis uheruka kwitaba Imana.
Inama y'abakaridinari izwi nka 'Conclave' izaterana ku wa 07 Gicurasi 2025