Guverinoma y'u Rwanda yatangaje gahunda yo guhagarika ikoreshwa rya 2G na 3G

Ikoranabuhanga - 28/07/2026 12:36 PM
Share:
Guverinoma y'u Rwanda yatangaje gahunda yo guhagarika  ikoreshwa rya 2G na 3G

Guverinoma y'u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), yatangaje ko yatangiye gahunda yo guhagarika buhoro buhoro ikoreshwa ry'imiyoboro ya telefoni ya 2G na 3G, mu rwego rwo kwihutisha ikoreshwa rya 4G na 5G kugira ngo abaturage babone internet yihuta, ihamye kandi ihendutse.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 27 Nyakanga 2026, MINICT yavuze ko serivisi za 3G zizahagarikwa mu gihugu hose bitarenze tariki ya 30 Kamena 2027. Nyuma yaho hazakurikiraho no guhagarikwa kwa 2G, ariko bikazakorwa nyuma yo gusuzuma niba igihugu cyose cyiteguye neza iyo mpinduka.

Iyi gahunda igamije kurekura ubushobozi bw'imiyoboro isanzwe ikoreshwa na 2G na 3G, kugira ngo ibigo by'itumanaho bibashe gushora imari mu kwagura no kunoza 4G ndetse no gukomeza gutegura ikoreshwa rya 5G mu gihugu hose.

MINICT yavuze ko abaturage bazungukira muri iyi gahunda binyuze mu kubona internet yihuta, guhamagara bisobanutse, kugabanuka kw'ihagarara ry'itumanaho ndetse no kubona serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga zirimo Mobile Money, serivisi za Leta zitangirwa kuri internet, uburezi n'ubuvuzi.

Ishyirwa mu bikorwa ry'iyi gahunda rizakorwa ku bufatanye bwa MINICT, Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ibigo by'itumanaho n'izindi nzego bireba.

Hazibandwa ku kwemeza ko 4G iboneka neza mu gihugu hose, serivisi zirimo guhamagara, ubutumwa bugufi, Mobile Money n'iz'ubutabazi zikomeza gukora nta nkomyi, ndetse abaturage bagafashwa kubona telefoni na SIM card bihuye na 4G.

Mbere y'uko 3G ihagarikwa burundu, hazakorwa igerageza ryo kuzimya zimwe muri serivisi za 2G na 3G mu mwaka wa 2026, hanakomeza gukurikiranwa uko kwagura 4G bigenda.

Abaturage basabwe kugenzura niba telefoni na SIM card zabo bishyigikira 4G. Abakiliya ba MTN bashobora gukanda 4561#, naho abakoresha Airtel bagakanda 2555*4# kugira ngo bamenye niba SIM card zabo zishyigikira 4G cyangwa niba bakeneye kuzivugurura.

MINICT yanasabye ibigo bya Leta, iby'abikorera n'izindi nzego zikoresha ibikoresho cyangwa serivisi zishingiye kuri 2G na 3G, zirimo ibikorwa bya Mobile Money, ubwikorezi, ubuvuzi, serivisi za Leta n'umutekano, gutangira gutegura uburyo bwo kuvugurura ibikoresho byazo kugira ngo bitazahura n'ibibazo igihe iyo miyoboro izaba yahagaritswe.

Minisiteri yavuze ko izakomeza gutanga amabwiriza n'amakuru mashya uko gahunda yo guhagarika 2G na 3G izagenda ishyirwa mu bikorwa.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...