Guverinoma y’u Rwanda irashinja DRC n’u Burundi kurenga ku masezerano ya Washington

Amakuru ku Rwanda - 10/12/2025 9:09 AM
Share:

Umwanditsi:

Guverinoma y’u Rwanda irashinja DRC n’u Burundi kurenga ku masezerano ya Washington

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitero bimaze iminsi bigabwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR n’abacanshuro ku basivili mu bice byegereye umupaka wa Bugarama, igaragaza ko ibyo bishimangira ko nta mahoro bishaka mu Karere ndetse bikaba ari ukurenga ku masezerano ya Washington.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibitero n’imirwano bikomeje kugabwa muri Kivu y'Amajyepfo bidakwiye kugerekwa ku Rwanda, ahubwo ko bigabwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’Uburundi (FDNB), zifatanyije n’imitwe irimo FDLR, Wazalendo n’abacanshuro.

Yavuze ko ibi ibitero bikomeye byagabweku baturage bo mu duce twegereye umupaka w’u Rwanda hifashishijwe indege z’intambara na za drones. AFC/M23 ivuga ko ibi bitero ari byo byatumye yirwanaho.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko mu cyumweru gishize, abaturage barenga 1,000 bo muri Kamanyola bahungiye mu Rwanda nyuma y’ibitero byari biturutse ku butaka bw’u Burundi aho ubu bacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

Yavuze ko Ingabo z’u Burundi zimaze gushyira hafi abasirikare 20,000 muri Kivu y’Amajyepfo mu gushyigikira Guverinoma ya DRC, kandi by’umwihariko bakaba baragiye bagota imidugudu y’Abanyamulenge yo mu Minembwe mu mugambi wo kubabuza uko babona ibiribwa no kubicisha inzara.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nubwo ibiganiro by’amahoro bigikomeje ariko ko ubutegetsi bwa DRC bwo bwatangaje ko budashobora guhagarika imirwano ndetse bukaba bukomeje kugerageza kwisubiza uduce twa AFC/M23.

U Rwanda ruvuga ko ibi bikorwa byamenyeshejwe umuryango mpuzamahanga, nyamara nta wari warigeze asaba DRC guhagarika ibikorwa bya gisirikare byari bimaze amezi bitegurwa.

Mu masezerano yo mu kwezi kwa Kamena 2025, DRC yari yemeye kurandura FDLR, ariko ntibirashyirwa mu bikorwa. Ibi, nk’uko u Rwanda rubivuga, biri mu bitumaigisubizo mu mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo gikomeza gutinda, ndetse bigahungabanya umutekano ku mupaka warwo.

U Rwanda rusaba ko amasezerano ya Washington yubahirizwa uko yakabaye, ndetse hagasozwa n’ayandi masezerano ya Doha hagati ya DRC na AFC/M23. Ibi ni byo bifatwa nk’inzira ishoboka kurusha izindi mu kugarura amahoro n’ituze.


Guverinoma y'u Rwanda yamaganye ibitero bimaze iminsi bagabwa n’abarimo ingabo za Congo n’Uburundi hafi yarwo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...