Nk’uko abashakashatsi babigaragaje, mu gihe umugabo ari mu bihe by’umunaniro cyangwa afite 'stress', gukorwaho n’umugore we cyangwa uwo akunda bigabanya cyane ibipimo by’umutima n’umuvuduko w’amaraso, bigatuma agira ituze no kwiyumva neza.
Ibi byagaragajwe binyuze mu igeragezwa ryakozwe n’abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe, aho basanze abagabo bakoranyweho impuhwe n’abagore babo bagira ibihe bike byo guhangayika ugereranyije n’abatarabona ubwo bufasha.
Umwe mu bashakashatsi yagize ati: “Uko umuntu yakirwa, agakorwaho n’undi mu buryo bwuje urukundo, bigira ingaruka nziza ku mubiri no ku mutima. Umugore ashobora kuba umuti w’umugabo mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.”
Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko ukorwaho mu buryo bworoheje n’umugore mu gihe cy’agahinda cyangwa uburwayi bishobora kugabanya ububabare, bigafasha umugabo kongera kugira imbaraga no kwiyumvamo amahoro.
Abahanga bemeza ko ibi bigaragaza akamaro k’umubano mwiza hagati y’abashakanye, kandi ko urukundo rutavugwa ahubwo rugaragarira mu bikorwa n’imyitwarire y’urukundo.
Src: StudyFinds.org
