Gukora cyane, umuhate n'intego biri mu bimfasha - Tambwe Gloire uri mu mvune

Imikino - 21/11/2025 8:35 AM
Share:
Gukora cyane, umuhate n'intego biri mu bimfasha - Tambwe Gloire uri mu mvune

Rutahizamu wa Rayon Sports Tambwe Gloire Ngongo yasobanuye ikibazo cy'imvune afite ndetse n'ikiri kumufasha mu kwitwara neza mu mikino amaze gukinira Gikundiro.

Rutahizamu w'Umurundi ariko ushobora no gukina mu kibuga hagati, Tambwe Gloire ari mu bakinnyi beza ba Rwanda Premier League kuko amaze kugira uruhare rw'ibitego bitanu mu icyenda Rayon Sports imaze kwinjiza muri Shampiyona y'uyu mwaka.

Gloire yavunitse ku munota 60' w'umukino wabahuzaga na APR FC nyuma kugongana na myugariro Niyigena Clement, ibi byatumye nyuma y'iminota itanu ahita asimburwa na Harerimana Abdouraziz 'Rivaldo'.

Aganira na InyaRwanda, Tambwe Gloire yasobanuye ubwoko bw'imvune yagize ndetse n'igihe ashobora kuzagarukira mu kibuga. Ati: "Yego ni ukuri, nagize imvune ya Chevier, ndatekereza ko mu Byumweru bibiri cyangwa bitatu nzaba nagarutse kandi meze neza."

Yakomeje avuga uko yabonye Rayon Sports muri uyu mwaka we wa mbere ndetse n'ikiri kumufasha mu kwitwara neza kuko amaze gutwara ibihembo bibiri byikurikiranya nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi muri Gikundiro. Yagize ati: "Sinjya mvuga byinshi, ikintu cy'ingenzi ni ugukora cyane, umuhate n'intego, ibi ni byo bimpa imbaraga zo gukora ibyo mubona."

Abenshi mu bakunzi ba Rayon Sports n'abanyamupira muri rusange, bahuriza ku kuba uyu mukinnyi ashobora kuba ari we mwiza Rayon Sports yaguze bituruka ku bitego 2 n'imipira itatu yabyaye ibindi amaze gukora muri iyi Shampiyona. Tambwe ni nawe mukinnyi rukumbi watsindiye Gikundiro igitego mu mukino Nyafurika ya CAF Confederations Cup nubwo basezerewe na Singida Black Stars.

Tambwe Gloire mu mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 3-0


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...