Guhangana ubwabyo ni igisebo - Uko Fireman abona ihangana ryumvikana mu bahanzi -VIDEO

Imyidagaduro - 24/11/2025 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Guhangana ubwabyo ni igisebo - Uko Fireman abona ihangana ryumvikana mu bahanzi -VIDEO

Umuraperi Uwimana Francis wamamaye nka Fireman, umwe mu bubatse izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, yongeye kugaragaza uko abona ihangana rikunze kumvikana hagati y’abahanzi mu njyana zose no mu muziki muri rusange.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Fireman yavuze ko ijambo "guhangana" ridakwiye kugira umwanya mu ruganda rw’umuziki kuko nta kindi rikora uretse guteza ubwumvikane buke no kurangaza impano.

Fireman asanga kuvuga ko abahanzi bahanganye ari uguha indi sano umuziki. Ati: "Guhangana ubwabyo ni igisebo, Oya! Guhangana uba ubayeho ufite uwo muhanganye, kandi nta hangana rihari. Ahubwo ni ugukora, ni ugufashanya. Guhangana rero, iri jambo ntabwo rikwiye, ahubwo ni ugufashanya, tukazamurana, ahubwo bikaba guhiganwa."

Aha yagaragazaga ko guhangana ari ukugendera ku mbaraga z’undi muntu, mu gihe guhiganwa ari ugukora cyane kugira ngo urushe abandi mu bwubahane no mu iterambere rusange.

Fireman yagarutse ku murongo w’ingenzi umuhanzi w’umuraperi akwiye kugenderaho: gutekereza neza, kwandika, no gutanga ubutumwa. Yavuze ko mu njyana ya ‘Rap’, uburemere bw’umuhanzi bupimirwa ku butumwa bwe n’akamaro kabwo ku bantu, atari ku magambo yo kwishongora cyangwa gushyamirana.

Ati: “Njyewe buriya reka nivugire iby'ibisigo n'ibyivugo mu Kinyarwanda nk'intore, ariko twebwe muri 'Rap' icyo dukora, uratekereza ukandika, ugatanga ubwo butumwa. Biba ari igisebo gikomeye gikomeye, iyo watekereza ukandika, ibyo bintu bikaba ntacyo bivuze. Ariko, biba ari iby'agaciro iyo watekereje ukandika bikagira abantu bifasha. Uba utewe ishema nabyo, ukumva ko ibyo wakoze wagomba kubikora."

Uyu muraperi yavuze ko kwitwa umuhanzi bituruka ku bikorwa bifatika bifasha abafana n’abakunzi b’injyana, ndetse bikagaragaza ko umuhanzi ashimishwa kandi yishimira uruhare rwe mu iterambere ry’umuco nyarwanda n’iry’ubuhanzi.

Fireman, umaze imyaka 15 mu muziki, yamamaye binyuze mu njyana ya Rap ishingiye ku muco, ibitekerezo birambuye n’imivugo yubatse isura ye nk’umuraperi ufite aho ahera.

Aherutse no kongera gushyira imbere ibi bisigo n’ibyivugo gakondo, avuga ko ari bimwe mu bimufasha kuba umuhanzi wuzuye.

Iyo avuga ku rugendo rwe, Fireman yumvikanisha ko injyana ya Rap idakwiye kugwa mu bihe by’amahane cyangwa imivundo hagati y’abahanzi, ahubwo ikwiye kuba urubuga rwo gucura impano, kwigishanya no kugira uruhare mu kuryohereza abafana indirimbo zinoze.

Mu butumwa bwe, Fireman asaba abahanzi b’iki gihe gushyira imbere ubufatanye kurusha guhangana, kuko ari byo bituma uruganda rwose rutera imbere. Ahamya ko umuziki urimo ihangana udatera imbere cyangwa ngo ushobore kurenga imbibi z’igihugu.

Ni ubutumwa bwafasha cyane urubyiruko rwinshi rwiyumvamo Rap, aho usanga benshi muri bo bashingira ku kurebana ay’ingwe no gutukana aho kubaka umurongo w’ibitekerezo uhamye. Yanavuze ko mu gushyira iherezo ku ihangana, itangazamakuru ntirikwiye guha umwanya umwanya munini ‘inkuru mbi’ kurusha ibyiza byakozwe.

Asoza agira ati “Reka nguhe urugero niba uri umunyamakuru ukwiye kuvuga uti iyi nkuru nkoze ni izihe ngaruka nziza iri bugire kuri uyu muntu nyikoze, cyangwa ni izihe ngaruka mbi iri bugire kuri uyu muntu, cyangwa no kuri sosiyete [...] Ubuhanzi buri gusubira inyuma, birasa n'aho bari guha agaciro inkuru zisenya, ariko ubuhanzi ugasanga ni ikibazo, ariko mwebwe nk'abanyamakuru, ibyo bintu ahanini nimwe mwagira ikintu mubihinduraho [...]"

Fireman yihanangirije ihangana mu bahanzi, avuga ko umuziki ukwiye kubakwa ku bufatanye no ku butumwa bufite umumaro

Guhangana ni igisebo, gukorana ni ishema — Fireman asaba abahanzi gushyira imbere guhiganwa mu bwubahane

Fireman ni umwe mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cya Papa Cyangwe cyabaye tariki 22 Ugushyingo 2025 muri Kigali Universe

KANDAHANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMURAPERI FIREMAN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...