Green P agiye kubisikana na The Ben mu gitaramo muri Uganda

Imyidagaduro - 12/05/2025 10:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Green P agiye kubisikana na The Ben mu gitaramo muri Uganda

Mu mpera z’iki cyumweru, Abanyarwanda batuye muri Uganda ndetse n’abandi bakunzi b’umuziki nyarwanda bazahabwa ibyishimo byihariye mu bitaramo bibiri bikomeye bizabera i Kampala.

Green P wo mu itsinda rya Tuff Gang na The Ben, umuhanzi wubatse izina rikomeye mu njyana ya R&B, bazataramira muri iki gihugu ku minsi ikurikirana. Green P azataramira abakunzi be ku Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025, ahitwa Pili Pili, ahazwi mu kwakira ibirori bikomeye mu Mujyi wa Kampala.

Ni mu gihe The Ben azaba yamaze gutaramira mu ijoro ryabanje, ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi, muri Serena Hotel — imwe mu nyubako zikomeye zitangirwamo ibitaramo byo ku rwego rwo hejuru.

Green P azaba ari kumwe na Sky 2, umunyarwenya ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, uzwi mu biganiro bisetsa no mu bufatanye n’abahanzi batandukanye.

Green P ni izina rikomeye muri Hip Hop nyarwanda, yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gang, ari kumwe n’abaraperi barimo Jay Polly, Fireman, Bull Dogg na P Fla.

Ni umwe mu bahanzi bubatse urufatiro rw’iyi njyana mu Rwanda mu myaka ya 2008 kugeza muri 2013, binyuze mu ndirimbo zafashije urubyiruko kwisanzura mu mvugo no gutanga ibitekerezo ku buzima busanzwe.

Uyu muraperi azwiho amagambo afite uburemere n’ukuri, ndetse n’imvugo idaca ku ruhande. Nyuma yo gutandukana kw’itsinda rya Tuff Gang, Green P yakomeje inzira ye ku giti cye, atitaye ku mpinduka z’igihe cyangwa ku marangamutima y’isoko rishya ry’umuziki. Ibi byatumye benshi bamufata nk’umurwanashyaka wa true Hip Hop.

Ariko kandi yongeye kwihuza na bagenzi bubaka Tuff Gang ivuguruye, ndetse muri iki gihe bari kwitegura gushyira ku isoko Album nshya bahuriyeho.

Green P yakunze kwitwara neza mu bitaramo bitandukanye birimo Kigali Up, I am Hip Hop, n’ibindi byahurizaga hamwe abaraperi batandukanye. Imyitwarire ye ku rubyiniro yagaragazaga umuraperi ufite intego, wumva ibyo avuga kandi ubihagararaho.

Abavandimwe bagiye mu nzira zitandukanye mu muziki

Nubwo Green P na The Ben ari abavandimwe bavuka inda imwe, buri wese yafashe inzira ye yihariye mu rugendo rwa muzika.

The Ben yinjiriye mu njyana ya R&B, aharanira ubuhanga mu ijwi no mu ndirimbo z’urukundo, aho yagiye yigaragaza nk’umuhanzi w’amahoro, urukundo n’imibyinire.

Green P we yinjiye mu muziki aturutse mu muhanda — arwana intambara ya Hip Hop ishingiye ku kuri, ibikomere no guharanira impinduka.

Nubwo bafitanye isano y’amaraso, ni bake babamenye nk’abavandimwe kuko batigeze babana cyane mu bikorwa bya muzika. Gusa bose bahuriye ku cyerekezo cyo gukorera umuziki wabo mu bwigenge, batitaye ku byo abandi batekereza, ahubwo bagashyira imbere impano, ubutumwa n’intego.

Hari ababona ibi bitaramo byabo byombi nk’uburyo bushya bwo kongera kubahuza mu buryo butari bwo ku mbuga nkoranyambaga gusa, ahubwo no mu myumvire y’abafana bagiye bacyeka ko batavuga rumwe.

Abandi bakavuga ko ari “inkuru y’urukundo mu buryo bwa muzika, aho impande zombi zihagarariye u Rwanda mu buryo butandukanye ariko bunuzuzanya.”

Umuraperi Green P yamaze kugera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda, aho yitabiriye igitaramo azakora ku Cyumweru tariki 18 Gicurasi 2025 

Green P azatamira muri kiriya gihugu, abisikana n’umuvandimwe we The Ben uzaba wahataramira binyuze mu ruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Plenty Love Tour’

 

Umuraperi Sky2 yabwiye InyaRwanda, ko azerekeza muri Uganda, ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...