Golden Cleaning Company Ltd yashyize igorora abakiriya bayo mu gihe cya ‘Summer’

Kwamamaza - 09/07/2025 4:21 PM
Share:

Umwanditsi:

Golden Cleaning Company Ltd yashyize igorora abakiriya bayo mu gihe cya ‘Summer’

Kompanyi ya Golden Cleaning Company Ltd isanzwe izobereye mu gukora amasuku ibifashijwemo n’imashini zabugenewe mu gukora isuku utasanga ahandi, imiti icyesha amakaro igahumuza ahakorewe amasuku, bashyize igorora abakiriya babo muri iki gihe cy’impeshyi bashyiraho 20% mu rwego rwo gufasha abakiriya babo kuba ahasa neza muri iki gihe.

Golden Cleaning Company Ltd ni Kompanyi ikora ibikorwa byo gukora isuku haba mu nganda, mu mashuri, mu nzu z’abantu, muri apartments, mu nsengero, mu biro, ndetse n’ahandi hantu hose haba hakenewe isuku.

Umwihariko w’iyi kompanyi ni uko bafite imashini zigezweho mu gukora isuku kandi ukaba utapfa kuzibona ahandi ndetse bakagira umwihariko wo gucungira umutekano w’ibyo bari gukorera isuku kandi aho bakoreye haca umubano no kongera kugira ibizinga.

Bakora kandi ikitwa Deep Cleaning aho bakora isuku buri kantu kose bakagasiga kera nka shereke bitari uguhungura ivumbi nk’uko bamwe babigenza. Uretse deep cleaning, bakora ubusitani, gusukura inzu nyuma yo kubakwa, koza intebe, koza amatapi, koza igisenge ndetse n’ahandi hose hakenera isuku. Bagira kandi imiti yica udukoko two mu nzu nk’ibinyenzi n’ibiheri.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, umuyobozi wa Golden Cleaning Ltd, Niyitegeka Joseph yavuze ko bahisemo gushyiraho iri gabanyirizwa rya 20% ku bakiriya babo kubera ko tugeze mu gihe cy’impeshyi kandi hakenerwa gukora isuku kenshi cyane.

Yagize ati “Tugeze mu gihe cy’impeshyi aho abantu bakenera gukoresha isuku kenshi cyane kandi natwe turabizi ko amafaranga yabo basanzwe binjiza atiyongereye kubera ko tugeze mu mpeshyi. Kubera ko abakiriya bacu bameze nk’umuryango kuri twe, twahisemo gushyiraho igabanyirizwa rya 20% kugira ngo tubane muri iki gihe badukeneye cyane kandi bakeneye isuku cyane.”

Yavuze kandi ko nka Golden Cleaning Company Ltd baguze imashini zidasanzwe mu gukora isuku batagamije gukuramo abantu amafaranga menshi ahubwo bwari mu buryo bwo gukwirakwiza no kwimakaza isuku mu gihugu hose.

Ati “Uretse kuba biri mu byo dusabwa, turabizi ko isuku ari ingenzi ku buzima bw’abantu. Ntabwo twaguze izi mashini ziduhenze cyane ngo dukunde tugore abantu bakeneye gukoresha isuku kandi tuzi agaciro ko kugira isuku yaba aho tuba n’aho dukorera.”

Wifuza kuvugana na Golden Cleaning Company Ltd, wanyura ku rubuga rwabo rwa www.goldencleaninglimited.com cyangwa se ukababariza kuri nimero 0786022653 ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo bitwa Golden Cleaning Limited.

Golden Cleanig Company Limited izobereye mu gukora isuku mu nzu zisojwe kubakwa

Iyi kompanyi ifite imashini zabugenewe n'abakozi bafite ubunararibonye mu guhanagura no koza ibirahure ku mazu maremare n'amagufi

Golden Cleaning Company Limited bakora deep cleaning aho basukura buri kimwe cyose

Golden Cleaning Company Limited bakorera amasuku ku bisenge by'inzu imyanda yose iriho bakayikuraho

Golden Cleaning Company Limited ikora isuku ahantu hose hashoboka ku nyubako uko ingana kose


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...