Golden
Cleaning Company Ltd ni Kompanyi ikora ibikorwa byo gukora isuku haba mu nganda,
mu mashuri, mu nzu z’abantu, muri apartments, mu nsengero, mu biro, ndetse
n’ahandi hantu hose haba hakenewe isuku.
Umwihariko
w’iyi kompanyi ni uko bafite imashini zigezweho mu gukora isuku kandi ukaba
utapfa kuzibona ahandi ndetse bakagira umwihariko wo gucungira umutekano w’ibyo
bari gukorera isuku kandi aho bakoreye haca umubano no kongera kugira
ibizinga.
Bakora
kandi ikitwa Deep Cleaning aho bakora isuku buri kantu kose bakagasiga kera
nka shereke bitari uguhungura ivumbi nk’uko bamwe babigenza. Uretse deep
cleaning, bakora ubusitani, gusukura inzu nyuma yo kubakwa, koza intebe, koza
amatapi, koza igisenge ndetse n’ahandi hose hakenera isuku. Bagira kandi imiti
yica udukoko two mu nzu nk’ibinyenzi n’ibiheri.
Mu
kiganiro na InyaRwanda.com, umuyobozi wa Golden Cleaning Ltd, Niyitegeka Joseph
yavuze ko bahisemo gushyiraho iri gabanyirizwa rya 20% ku bakiriya babo kubera
ko tugeze mu gihe cy’impeshyi kandi hakenerwa gukora isuku kenshi cyane.
Yagize
ati “Tugeze mu gihe cy’impeshyi aho abantu bakenera gukoresha isuku kenshi
cyane kandi natwe turabizi ko amafaranga yabo basanzwe binjiza atiyongereye
kubera ko tugeze mu mpeshyi. Kubera ko abakiriya bacu bameze nk’umuryango kuri
twe, twahisemo gushyiraho igabanyirizwa rya 20% kugira ngo tubane muri iki gihe
badukeneye cyane kandi bakeneye isuku cyane.”
Yavuze
kandi ko nka Golden Cleaning Company Ltd baguze imashini zidasanzwe mu gukora isuku batagamije gukuramo abantu amafaranga menshi ahubwo bwari mu buryo bwo
gukwirakwiza no kwimakaza isuku mu gihugu hose.
Ati
“Uretse kuba biri mu byo dusabwa, turabizi ko isuku ari ingenzi ku buzima
bw’abantu. Ntabwo twaguze izi mashini ziduhenze cyane ngo dukunde tugore abantu
bakeneye gukoresha isuku kandi tuzi agaciro ko kugira isuku yaba aho tuba
n’aho dukorera.”
Wifuza
kuvugana na Golden Cleaning Company Ltd, wanyura ku rubuga rwabo rwa www.goldencleaninglimited.com cyangwa
se ukababariza kuri nimero 0786022653 ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zabo
bitwa Golden Cleaning Limited.
Golden Cleanig Company Limited izobereye mu gukora isuku mu nzu zisojwe kubakwa
Iyi kompanyi ifite imashini zabugenewe n'abakozi bafite ubunararibonye mu guhanagura no koza ibirahure ku mazu maremare n'amagufi
Golden Cleaning Company Limited bakora deep cleaning aho basukura buri kimwe cyose
Golden Cleaning Company Limited bakorera amasuku ku bisenge by'inzu imyanda yose iriho bakayikuraho
Golden Cleaning Company Limited ikora isuku ahantu hose hashoboka ku nyubako uko ingana kose