Mu muganda
usoza ukwezi kwa Nzeri 2026, mu Murenge wa Kibilizi, hakozwe umuganda wihariye
wo gusoma, aho abarimu bafashije abanyeshuri bo mu mashuri abanza gukora
imyitozo yo gusoma no gusobanukirwa ibyo basoma.
Muri iki
gikorwa, abarezi batoranyije inkuru basomera abanyeshuri, babafasha
gukurikirana no gusobanukirwa ubutumwa buri muri izo nkuru. Nyuma yaho,
abanyeshuri bahawe ibitabo kugira ngo nabo bisomere, bitoze gusoma ndetse
bunguke ubumenyi binyuze mu bitabo.
Visi Meya ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gisagara, Denise Dusabe, yabwiye Inyarwanda.com ko iki gikorwa kiri muri gahunda y’umuganda ngarukakwezi, aho buri kwezi haba igice cy’umuganda gishingiye ku bumenyi.
Yagize
ati: “Umuganda ngarukakwezi habamo igice cy’umuganda ushingiye ku bumenyi. Ni
muri urwo rwego abarezi bakora umuganda wo gutoza abana umuco wo gusoma, mu
Kinyarwanda cyangwa Icyongereza.”
Ibi bivuze
ko ibikorwa byo guteza imbere gusoma muri Gisagara atari ibintu by’igihe gito,
ahubwo ko bizajya bikorwa buri kwezi mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri
kugira umuco wo gusoma.
Visi Meya
Dusabe yavuze ko buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi hazajya haba umuganda
ushingiye ku bumenyi, kandi ukazajya ukurikiranywa n’inzego z’Umurenge
n’Akarere.
Ati: “Buri
wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi umuganda ushingiye ku bumenyi uzajya uba kandi
ukurikiranwe n’inzego z’Umurenge n’Akarere.”
Ubushakashatsi
bwa LARS 2025 bwagaragaje icyuho
Iki
gikorwa cya Gisagara cyabaye mu gihe ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburezi, Learning
Achievement in Rwandan Schools (LARS 2025), bwagaragaje ko hakiri icyuho mu
bushobozi bw’abanyeshuri bwo gusobanukirwa ibyo basoma.
Ubushakashatsi
bwamuritswe ku wa 15 Kamena 2026, bukorerwa ku banyeshuri 22,950 batoranyijwe
mu mashuri 592 yo mu turere 30 tw’u Rwanda.
Muri ubu
bushakashatsi hasesenguwe amasomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza,
Imibare na Siyansi, afatwa nk’inkingi zifasha umwana gutekereza, gusesengura,
gukemura ibibazo no kwitegura ubuzima n’akazi mu bihe biri imbere.
Mu
gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri mu Kinyarwanda, ubushakashatsi bwarebye
ibyiciro bitatu birimo gusoma amagambo asanzwe umwana amenyereye, gusoma
amagambo ari mu nteruro ndetse no gusoma umwandiko no gusubiza ibibazo
biwushingiyeho.
Ibyavuye
muri ubwo bushakashatsi byagaragaje ko 49% by’abanyeshuri bashoboye gusoma
amagambo nibura 35 mu munota umwe, mu gihe 71% bashoboye gusoma amagambo ari mu
nteruro.
Icyakora,
44% gusa ni bo bashoboye gusobanukirwa umwandiko no gusubiza neza ibibazo
biwushingiyeho.
Ibi
bigaragaza icyuho kiri hagati yo kumenya gusoma amagambo no gusobanukirwa neza
ubutumwa bukubiye mu byo umuntu yasomye.
Umuyobozi
Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, yavuze ko iki ari ikibazo kuko hari abana
bashobora gusoma neza ariko ntibabashe gusobanura ibyo basomye.
Nyuma
y’ibyavuye muri LARS 2025, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko
ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikwiye gufatwa nk’impuruza isaba ibikorwa
byihuse.
Uko Gisagara
izajya ipima umusaruro w’uyu muganda
Ibi
ntibizagarukira ku kuba umuganda ushingiye ku bumenyi uzajya ukorwa buri kwezi,
Akarere ka Gisagara kazajya kanita ku kureba niba ibyo bikorwa biri gutanga
umusaruro ku banyeshuri.
Visi Meya
Dusabe yavuze ko abarimu bazajya bakurikirana impinduka zigaragara mu
banyeshuri, hakifashishwa amarushanwa azajya aba rimwe muri buri gihembwe.
Ati: “Abarezi
bazajya bareba uko abanyeshuri bavuye ku rwego bari bariho, bajya ku rwisumbuye
kurushaho binyuze mu marushanwa azajya aba rimwe mu gihembwe, banarebe uko
uruhare rw’umuganda ushingiye ku bumenyi mu mitsindire y’Ikinyarwanda n’izindi
ndimi mu gusoma.”
Ibi
bizafasha Akarere kureba niba ibikorwa byo gutoza abanyeshuri gusoma no
kubafasha gusobanukirwa ibyo basoma biri kugira impinduka ku bushobozi bwabo
ndetse no ku mitsindire yabo mu masomo y’indimi.
Umuganda
wo gusoma wabereye mu Murenge wa Kibilizi, ntabwo ugamije gusa guha abana
ibitabo no kubatoza gusoma, ahubwo uri muri gahunda yagutse y’Akarere ka
Gisagara yo gukoresha umuganda ushingiye ku bumenyi mu guteza imbere ubushobozi
bw’abanyeshuri.
Biteganyijwe
ko buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi hazajya hakomeza kuba ibikorwa nk’ibi,
bikurikiranwe n’inzego z’Umurenge n’Akarere, mu gihe abarimu bazajya basuzuma
iterambere ry’abanyeshuri binyuze mu myitozo n’amarushanwa.




