Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026,
ni bwo Al Ahli Tripoli yamwerekanye ku mugaragaro nk’umukinnyi wayo mushya, aho
azayikinira mu myaka ibiri iri imbere.
Mu butumwa bwo gusezera kuri Al Hilal yo muri Sudani
yiyerekaniyemo , Girumugisha yagize ati: “Buri rugendo rugira ibyarwo. Uyu
munsi urwanjye rugeze ku iherezo, nyuma y’imyaka itatu muri iyi kipe. Ndashaka
gushimira byimazeyo ikipe nahozemo ya Al Hilal SC, Perezida wayo, abakinnyi,
abatoza n’undi wese wabigizemo uruhare, by’umwihariko abafana.”
Yakomeje agira ati: “Mwarakoze kungirira icyizere,
kumba iruhande mugatuma igihe maze hano kimbera umunezero n’ibyo ntazibagirwa
byinshi. Byari iby’agaciro kwambara ikirango cya Al Hilal SC.”
Nubwo amafaranga Al Ahli Tripoli yatanze kuri
Girumugisha atatangajwe ku mugaragaro, amakuru avuga ko iyi kipe yamuguze hafi
ibihumbi 850 by’amadolari ya Amerika, asaga miliyari 1.2 Frw.
Girumugisha yageze muri Al Hilal SC nyuma yo
kwigaragaza cyane, ndetse aba umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’iyi kipe mu myaka
itatu yayimazemo.
Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, Girumugisha yabaye
umukinnyi mwiza wa BK Pro League, nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu gufasha
ikipe ye kwegukana Shampiyona y’u Rwanda.
Muri Al Ahli Tripoli, uyu mukinnyi agiye gukinana
n’Umunyarwanda Manzi Thierry usanzwe akinira iyi kipe.
Uyu myugariro w’Amavubi mu mwaka ushize w’imikino yafashije iyi kipe kwegukana Shampiyona ya Libya ya 2025/26 ndetse n’igikombe kiruta ibindi muri icyo gihugu.

Girumugisha Jean Claude yatangajwe na Al Ahli Tripoli yo muri Libya
