Gilgeous-Alexander yafashije Oklahoma City Thunder kugera ku mukino wa nyuma wa NBA

Imikino - 29/05/2025 8:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Gilgeous-Alexander yafashije Oklahoma City Thunder kugera ku mukino wa nyuma wa NBA

Shai Gilgeous-Alexander yatsinze amanota 34, ahesha Oklahoma City Thunder amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma wa NBA ku nshuro ya mbere kuva mu 2012, batsinze Minnesota Timberwolves amanota 124-94.

Gilgeous-Alexander watowe nka NBA Most Valuable Player (umukinnyi mwiza kurusha abandi muri NBA), yatanze imipira 8 yavuyemo amanota anakora rebounds 7 afasha Thunder kuba iya mbere mu Burengerazuba nyuma yo kuyobora uruhererekane rw’intsinzi 4-1 ikatisha itike y’umukino wa nyuma muri NBA.

Nyuma y’umukino udasanzwe Gilgeous-Alexander yagize ati "Ni intambwe nziza twateye, ariko haracyari byinshi byo gukora kandi turabizi, ni nabyo twibandaho ubu. Nimwitegure urugamba rukomeye. Ubu si bwo buryohe bw'iherezo ry’urugendo rwacu. Dufite intego nini kurushaho.

Oklahoma City izahura n’ikipe izaba iya mbere mu Burasirazuba hagati ya Indiana Pacers cyangwa New York Knicks. Chet Holmgren yatsinze amanota 22, naho Jalen Williams atsinda 19 ku ruhande rwa Thunder.

Holmgren yagize ati "Dufite abakinnyi 17 buri wese yiteguye gukora uko ashoboye buri mukino, yaba uwa nyuma cyangwa utariwo. Ni intambwe gusa mu rugendo. Turacyafite indi mikino (ya nyuma) tugomba gukina, ntabwo turangiza.

Williams nawe yashimye uko ikipe yabo yubatse ubumwe. Ati "Twarwanyije byinshi muri uyu mwaka, byatumye turushaho kwegerana no kunoza imikinire yacu. Ni yo mpamvu tugeze hano, Haracyari akazi, ariko ni ibintu bishimishije cyane."

Ku ruhande rwa Minnesota, Julius Randle yafashije ikipe atsinda amanota 24, naho Anthony Edwards atsinda 19. Timberwolves ntibaragera na rimwe ku mukino wa nyuma wa NBA.

Umutoza wa Minnesota Chris Finch yagize ati "Birababaje. Twatsinzwe n’ikipe iturusha, Ndishimira abakinnyi banjye. Ni umwaka utugoye twanyuzemo, ariko twihanganye. Nanyuzwe n’urugendo twanyuzemo."

Oklahoma City nayo ntabwo iratwara igikombe cya NBA na rimwe, nubwo ikipe yabanje kitwa Seattle SuperSonics yacyegukanye mu 1979 mbere yo kwimukira i Oklahoma mu 2008. Thunder yaherukaga kugera ku mukino wa nyuma mu 2012, aho yatsinzwe na Miami Heat.

Oklahoma City Thunder yabaye iya mbere mu Burengerazuba igera ku mukino wa nyuma wa NBA

Oklahoma City iri mu makipe yifuza gutwara NBA 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...