Geosteady yatanze icyizere cyo kugaruka mu muziki nyuma yo kuva muri ‘Rehab’

Imyidagaduro - 14/08/2025 8:45 AM
Share:

Umwanditsi:

Geosteady yatanze icyizere cyo kugaruka mu muziki nyuma yo kuva muri ‘Rehab’

Umuhanzi w’Umunya-Uganda, George William Kigozi uzwi cyane nka Geosteady yatangaje ko ashobora kugaruka mu muziki nyuma yo kumara igihe kinini ari mu kigo cyita ku buzima bwo mu mutwe no gufasha abari mu ngorane z’ibiyobyabwenge (rehabilitation).

Uyu mugabo wamenyekanye mu ndirimbo nka 'Owooma', 'Amina' na 'Njagala gwe', yagarutse ku kibazo cy’uko amaze igihe kinini atagaragara mu bikorwa bya muzika, ubwo yasubizaga umufana ku mbuga nkoranyambaga wari werekanye uburyo bakumbuye ibihangano bye.

Mu magambo make ariko yuzuyemo icyizere, Geosteady yasubije amugaragariza ko ashobora gusubira muri ‘studio’ vuba, ibintu byahise bitera impundu mu bafana be.

Amakuru yagiye avugwa mu mezi ashize yerekana ko Geosteady yagiye yitabaza ‘rehab’ inshuro zitandukanye mu guhangana n’ibibazo byo mu mutwe, bituma asiba ku isoko ry’umuziki.

Ubu butumwa bushya bw’umufana bwatumye benshi bamwoherereza amagambo amushimira kandi bamwifuriza kugaruka ku rwego rwo hejuru yari asanzwe ariho.

Geosteady yavutse ku wa 1 Mata 1990 mu Mujyi wa Kampala. Yakuze akunda umuziki kuva mu mashuri abanza, mbere yo gutangira nk’umwanditsi w’indirimbo n’umutunganya amajwi. Mu 2012 yinjiye mu muziki by’umwuga, ahita amenyekana cyane biciye mu ndirimbo Ntunulira.

Geosteady yakoranye n’abahanzi bakomeye nka Charly & Nina (Owooma), Lydia Jazmine (Same Way), Eddy Kenzo (African Girl) na Korede Bello (Am Into You). Yagiye agaragara mu bitaramo bikomeye muri Uganda no hanze y’igihugu, birimo Qatar, Dubai, Kigali, Afurika y’Epfo, Turukiya, na USA.

Mu rugendo rwe, yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Best Collaboration (Uganda Entertainment Awards 2016 – Same Way) na Best Zouk (HiPipo Music Awards 2016/2017). Ni na we washinze Blackman Records, label ikorera abahanzi batandukanye.

Uretse umuziki, Geosteady akunze kugaragara mu bikorwa by’ubugiraneza binyuze muri St. George Foundation Uganda, ifasha abana kugira uburezi n’imibereho myiza, ndetse akorana na Reach A Hand Uganda mu bukangurambaga bwo kurwanya SIDA no guteza imbere ubuzima bw’urubyiruko.

Nta gahunda nyirizina yatangaje y’uko azasubira mu muziki cyangwa umushinga mushya ari gutegura, ariko ubutumwa bwe bwagize icyo bumara ku bafana, bwemeza ko ashobora gusubira mu rugendo rwe rwa muzika.



Geosteady yemeje ko agiye kugaruka mu muziki nyuma yo kuva muri ‘Rehab’ 


Geosteady yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo nka ‘Owooma’ yakoranye an Charly na Nina

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA GEOSTEADY NA CHARLY NA NINA

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA GEOSTEADY



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...