Genda uhe bariya bagore amaboko - Uko Apostle Mignonne yagize iyerekwa rya 'All Women Together'

Iyobokamana - 14/08/2026 1:55 PM
Share:

Umwanditsi:

Genda uhe bariya bagore amaboko - Uko Apostle Mignonne yagize iyerekwa rya 'All Women Together'

Mbere y’uko All Women Together iba ihuriro rihuza abagore n’abakobwa baturuka mu bihugu by’Isi, hari iyerekwa ryagaragaje ishusho y’abagore benshi “bacitse amaboko”, rigaragaza n’umuhamagaro wo kongera kubaha imbaraga mu buryo bw’umwuka, mu marangamutima no mu buzima busanzwe. Iri yerekwa rya Apostle Mignonne Kabera ni ryo ryabaye imwe mu nkingi z’icyerekezo cya All Women Together.

Igiterane ngarukamwaka cya All Women Together Conference 2026, gitegurwa na Noble Family Church ku bufatanye na Women Foundation Ministries, kiri kubera muri BK Arena kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026. Uyu mwaka gifite insanganyamatsiko igira iti “From Victims to Champions”, ishingiye kuri Zaburi 68:11, kandi kirimo kwizihiza imyaka 20 ya Women Foundation Ministries.

Umunsi w’ejo wari umunsi wa gatatu wa All Women Together, ni ibyishimo cyane kuko abitabiriye iri huriro kuri uyu mwaka bamaze kuhavoma ubumenyi, umugisha, n’ibindi byinshi mu buryo bw’umwuka, amarangamutima no mu bundi buryo bwose.

Ku Bakristo, umunsi wa gatatu ni umwihariko cyane, kuko wabayeho igitangaza gikomeye ubwo umwami Yesu yazukaga akava mu bapfuye. Uyu munsi rero wari wuzuye inyigisho zikomeye, n’ibikorwa byo gusenga, kubwiriza, no kuririmbira Imana bayisingiza.

Kugira ngo dusobanukirwe neza inkomoko y’iki giterane n’icyerekezo cyacyo, reka turebere hamwe iyerekwa ryabaye inkomoko n’imizi ya All Women Together.

Ni iyerekwa ryagaragaje ishusho y’umugore wacitse intege mu buryo butandukanye, ariko akanahabwa amahirwe yo kongera kubona “amaboko” yo gukora, kuyobora, gutanga umusaruro no kugira uruhare mu iterambere rye n’irya sosiyete.  

Iri yerekwa ni ryo ryaje kuba umusingi w’umuhamagaro n’umurimo All Women Together yaje kubakirwaho. Kuri ubu, All Women Together iri kuba ku nshuro ya 14.

Ikibaya cy’abagore bacitse amaboko

Nk’uko iyerekwa ribisobanura, mu gihe Apostle Mignonne Kabera yari mu masengesho, yeretswe ikibaya kinini cyane cyuzuyemo abagore bacitse amaboko.

Muri iryo yerekwa, yumvise ijwi rimubwira riti: “Genda uhe bariya bagore amaboko.” Ariko ubwo yirebaga, na we yasanze amaboko ye ari ibice. Yahise abaza uko yashobora guha abandi amaboko kandi na we ubwe aye atuzuye.

Nyuma yaho, yeretswe umuntu wari uhagaze imbere ye amwereka inkoni. Yumvise ijwi rimubwira riti: “Singira iyi nkoni, urabona amaboko.” Amaze kuyisingira, imbaraga zamuhaye ubushobozi bwo kurambura ibice by’amaboko ye, maze amaboko ye aruzura.

Iyo nkoni yari ifite utwoya ku musozo twahuhwaga n’umuyaga. Igihe yabazaga uko yari gutanga ayo maboko, yabwiwe gufata iyo nkoni akagenda ayikoza kuri buri mugore wari wacitse amaboko. Uko yayikozaga kuri buri mugore, amaboko yabo na yo yarameraga.

Amaboko asobanura iki?

Iyerekwa, risobanura ko amaboko ari ikimenyetso cy’ibikorwa, umusaruro n’ubuyobozi. Ayo maboko kandi yagombaga gutangwa mu buryo butatu: Mu buryo bw’umwuka, mu buryo bw’amarangamutima no mu buryo bw’ibifatika.

Ni ukuvuga ko icyerekezo cy’uyu murimo kitagarukira ku gukomeza umugore mu myemerere gusa, ahubwo kinareba gukira ibikomere byo mu mutima no kugira ubushobozi bwo gukora no kugira uruhare mu iterambere.

Abagore bafite byinshi ariko “bacitse amaboko”

Mu kindi gice cy’iyerekwa, hagaragajwe abagore bafite imyanya ikomeye, imodoka nziza n’amafaranga kuri konti, ariko bakaba bafite ibikomere by’amarangamutima.

Bamwe muri bo bari baranyuze mu bihe bikomeye by’ubuzima, uburyo barezwemo n’ubuzima bakuriyemo bikaba byaragize ingaruka ku marangamutima yabo. Hari n’abagore bafite amafaranga ariko batabasha kuyabyaza umusaruro, bigatuma bakomeza gusaba abagabo babo hafi ya buri kintu cyose.

Muri iryo yerekwa, hatanzwe ubutumwa bwo kubigisha Ijambo ry’Imana no kubagira inama, kugira ngo amarangamutima yabo agaruke, bagire ubwenge bwo gukora kandi babe abagore bashobora kugira uruhare mu gutunga no guteza imbere imiryango yabo.

Ni ho hagaragara ishusho y’umugore uva gusenga afite Bibiliya mu kuboko kumwe, mu kandi afite emballage irimo ikintu cyo gufasha urugo, ikimenyetso cy’umugore uhuza ukwizera n’ibikorwa.

Christian Women Foundation n’umuhamagaro wo kugera ku bandi

Mu iyerekwa, hagaragaye icyapa kinini cyanditseho “Christian Women Foundation”, bisobanuye “Urufatiro rw’Umugore w’Umukristo.”

Hagaragajwe ko muri uyu murimo hazaza n’abagore batari abakristo, bakigishwa Ijambo ry’Imana kugira ngo bizere kandi bakire Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Hagaragaye kandi icyapa cyanditseho “Women Foundation Ministries”, cyerekanaga ibikorwa byinshi bizakorwa mu buryo bwihariye bigamije guteza imbere umugore.

Iyerekwa ryagaragaje kandi abagore bazagira imyanya ikomeye, bagakora imishinga kandi bakagira uruhare mu kuzamura ubukungu, ku buryo n’imisoro ya Leta izazamuka binyuze mu bikorwa byabo.

Abagabo na bo bazagira uruhare

Mu yerekwa kandi hagaragaye abagabo bari ku musozi bahimbaza Imana, bishimira ko abagore babo bahawe amaboko. Nyuma, abagabo na bo bazinjira muri uyu murimo, bashyigikira umuhamagaro w’abagore babo.

Ibi byerekana ko icyerekezo cy’uyu murimo kitareba umugore wenyine, ahubwo ko hari n’uruhare rw’abagabo n’imiryango mu gushyigikira umugore kugira ngo ibyo afite abashe kubibyaza umusaruro.

Bazahanagurwa amarira

Ikindi gice cy’iyerekwa cyagaragaje centre nini cyane ifite ibyumba bitandukanye. Muri yo, hagaragaye umwenda muremure w’umweru uhanagura amarira. Humvikanye ijwi rivuga riti: “STOP CRYING”, “WIRIRA.”

Hagaragajwe abantu benshi binjira muri iyo centre bafite amarira, ariko bagasohoka bayahanaguwe. Hagaragaye kandi ameza manini yicayeho abantu bafite ubumenyi butandukanye, barimo abaganga na professors.

Mu iyerekwa, hasobanurwa ko abo bantu bazagira uruhare muri uyu murimo, bakaba ari abantu banyuze mu buzima bukomeye ariko ntibemere ko imitima yabo yanduzwa n’ibyo banyuzemo.

Mu butumwa bw’iyerekwa, hasobanurwa ko u Rwanda ari “maternité”, ariko ko ibyo byagaragajwe muri iryo yerekwa bitagomba kuguma mu Rwanda gusa, ahubwo bikagera no ku Isi yose.

Kugira ngo ibyo byose bishoboke, iyerekwa ryashingiye ku murongo wo mu Imigani 27:17, ugira uti: “Uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu atyaza mugenzi we.”

Uyu murongo ushimangira igitekerezo cy’uko buri wese azana icyo afite, maze abantu bakuzuzanya mu mpano, ubumenyi n’ubunararibonye.

Iyerekwa ryahindutse ihuriro mpuzamahanga

All Women Together yaje kuba ihuriro rihuza abagore n’abakobwa baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu, rigamije kubafasha gukomera mu mwuka, gukira ibikomere, kumenya agaciro kabo no kugira uruhare mu iterambere. Iteganywa kandi nk’umwanya wo guhuza abantu no gusangira ubunararibonye.

Muri 2026, igiterane cyahuje abitabiriye baturutse mu bihugu bitandukanye, kikaba kiri kwizihiza imyaka 20 ya Women Foundation Ministries. Uyu mwaka ugamije gufasha abantu kuva mu “gutsikamirwa” bakagera mu ntsinzi, binyuze mu kwizera, gukira no kongera kubakwa.

Mu gutangiza ku mugaragaro igiterane, Women Foundation Ministries yanagaragaje uruhare rwayo mu bikorwa bifatika, aho yatangaga inkunga ya miliyoni 20 Frw yo gufasha mu gusana amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye mu Karere ka Gasabo.

Bityo, “amaboko” yo mu iyerekwa ntiyasigaye ari ikimenyetso gusa, ahubwo All Women Together yaje kuba urubuga ruhuza abagore mu kwizera, mu gukira ibikomere, mu kubaka ubushobozi no mu bikorwa bigamije guhindura imibereho.

Inyuma y’iri huriro mpuzamahanga hari iyerekwa ry’umugore ucitse intege ahabwa amaboko, umugore wakomeretse agahabwa umwanya wo gukira, n’umugore ufite ubushobozi agashishikarizwa kububyaza umusaruro no gufasha abandi.

Kandi nk’uko wa murongo wo mu Migani ubivuga, “uko icyuma gityaza ikindi, ni ko umuntu atyaza mugenzi we.” Ni na wo murongo ushingirwaho mu guhuza abagore bafite impano, ubumenyi n’ubunararibonye bitandukanye, kugira ngo umwe abe imbaraga z’undi.

Apostle Mignonne Kabera yavuze iyerekwa ryabaye imwe mu nkingi z’icyerekezo cya All Women Together

Mu Rwanda hari kubera igiterane "All Women Together 2026" cyitabiriwe n'abagore baturutse mu bihugu 48


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...