Gasogi United mu ngamba zo gusoza shampiyona iri mu makipe atanu ya mbere

Imikino - 17/04/2025 3:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Gasogi United mu ngamba zo gusoza shampiyona iri mu makipe atanu ya mbere

Nubwo amahirwe yo kwegukana igikombe yayoyotse, Gasogi United iracyafite intumbero yo gusoza shampiyona y’u Rwanda iri mu makipe yitwaye neza kurusha ayandi.


Kapiteni wa Gasogi United, Akbar Muderi, yatangaje ko ikipe yabo yihaye intego yo gusoza shampiyona iri mu myanya itanu ya mbere, mu gihe hasigaye imikino irindwi ngo shampiyona irangire.

Gasogi United ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 27, ariko Muderi yizeye ko batsinze imikino isigaye bashobora gusoza neza, cyane ko ngo bamaze gusuzuma ibibazo byabagoye mu gice cya kabiri cya shampiyona.

Ubwo yaganiraga na Time Sports, Akbar Muderi yagize ati “Twabuze amanota menshi kubera kudahozaho. Twagize ibiganiro nk’abakinnyi n’abatoza, twiyemeza kongera imbaraga kugira ngo dusoze neza. Gusoza turi mu makipe 5 ya mbere biracyashoboka".

Iyi kipe izatangira urugendo rwo gushaka amanota azabicaza mu myanya itanu ya mbere ku mukino uzabahuza na Police FC kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatanu, tariki 18 Mata. Police FC imaze igihe yitwara neza, cyane cyane mu gikombe cy’Amahoro, ariko Muderi avuga ko Gasogi nayo yiteguye urugamba.

Ati: “Turabizi ko Police ari ikipe ikomeye, ariko natwe twiyubatse neza. Tugomba guhatana. Intego yacu ni ukuza mu myanya myiza kandi twizeye ko tuzabigeraho.”

Gasogi United mu gusoza shampiyona iri mu makipe atanu ya mbere

Gasogi United mu ngamba zidasanzwe


Umwanditsi:

Yanditswe 17/04/2025 3:01 PM

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...