Kapiteni
wa Gasogi United, Akbar Muderi, yatangaje ko ikipe yabo yihaye intego yo gusoza
shampiyona iri mu myanya itanu ya mbere, mu gihe hasigaye imikino irindwi ngo
shampiyona irangire.
Gasogi
United ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 27, ariko Muderi yizeye ko batsinze
imikino isigaye bashobora gusoza neza, cyane ko ngo bamaze gusuzuma ibibazo
byabagoye mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Ubwo
yaganiraga na Time Sports, Akbar Muderi yagize ati “Twabuze amanota menshi kubera
kudahozaho. Twagize ibiganiro nk’abakinnyi n’abatoza, twiyemeza kongera
imbaraga kugira ngo dusoze neza. Gusoza turi mu makipe 5 ya mbere
biracyashoboka".
Iyi
kipe izatangira urugendo rwo gushaka amanota azabicaza mu myanya itanu ya
mbere ku mukino uzabahuza na Police FC kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatanu,
tariki 18 Mata. Police FC imaze igihe yitwara neza, cyane cyane mu gikombe cy’Amahoro,
ariko Muderi avuga ko Gasogi nayo yiteguye urugamba.
Ati: “Turabizi ko Police ari ikipe ikomeye, ariko natwe twiyubatse neza. Tugomba guhatana. Intego yacu ni ukuza mu myanya myiza kandi twizeye ko tuzabigeraho.”
Gasogi United mu gusoza shampiyona iri mu makipe atanu ya mbere
Gasogi United mu ngamba zidasanzwe