Gasabo: Abapolisi bifatanyije n’abaturage mu muganda udasanzwe

Amakuru ku Rwanda - 19/10/2025 6:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Gasabo: Abapolisi bifatanyije n’abaturage mu muganda udasanzwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, inzego z’ibanze n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, mu muganda udasanzwe wabereye ku gasozi ka Gasogi.

Iki gikorwa cy'umuganda cyateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye umurage wanjye” kirimo gukorwa mu gihe cy'amezi atatu mu gihugu hose, kuva ku itariki 12 Nzeri, ari nabwo cyatangijwe kikazasozwa ku mugaragaro ku itariki ya 31 Ukuboza. Cyateguwe muri gahunda ya Leta yo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije.

Wabereye mu murenge wa Ndera, Akagari ka Bwiza mu mudugudu w’Akasemuromba, urangwa no gucukura imyobo igera ku 20,859 izaterwamo ibiti ku gasozi kitwa Ubwiza bwa Gasogi, kajyaga kibasirwa n’inkangu mu rwego rwo kuzikumira no kubungabunga ibidukikije muri rusange.

Witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n'abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, umuyobozi Nshingwabikorwa w'akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard n’abandi bayobozi b'izindi nzego z’umutekano, urubyiruko rw'abakorerabushake, abaturage, abapolisi n'abo mu zindi nzego z'umutekano.

DIGP Ujeneza yashimiye abitabiriye  umuganda ashimangira ko iterambere rifatika rigerwaho ari uko habayeho ubufatanye buri wese akabigiramo uruhare.

Yagize ati: ‘‘Iterambere ry’igihugu ntiryagerwaho hatabayeho ubufatanye bw'inzego zose n'abaturage by’umwihariko urubyiruko rw’Abakorerabushake bafatanya n’abagize inzego z’umutekano’’.

"Iki gikorwa gifite insangamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, umurage wanjye” kiri muri gahunda ya leta yo kurwanya isuri ndetse no kubungabunga ibidukikije, ni ngombwa ko kitabirwa buri wese agashyiraho ake kugira ngo kizabashe kugera ku ntego zacyo mu gihe cyagenwe mu rwego rwo kwirinda guha icyuho isuri n'izindi ngaruka zishobora gukururwa n'ibiza."

DIGP Ujeneza yasoje ashimira abitabiriye iki gikorwa cyo gukora umuganda, abibutsa ko kubahiriza gahunda za Leta ari ngombwa, kandi yizeza ko hazakomeza kubaho ubufatanye muri byose ku baturage b’umurenge wa Ndera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, bwana Bayasese Bernard yashimiye abaturage b’Akarere ayobora bitabiriye iki gikorwa cy’umuganda, avuga ko uyu musozi wari ubahangayikishije kubera ko isuri yajyaga itwara imyaka y’abaturage.

Yasabye abaturage kuzafata neza ibiti igihe bizaba bimaze guterwa kuko ari bwo bizabasha kubagirira akamaro.

Kabayiza Fidele, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’Amashyamba  yavuze ko gucukura imyobo ugashyiramo ifumbire mbere y’uko utera igiti ari ingirakamaro cyane kuko bifasha igiti gukura neza kikazatanga umusaruro kimaze kuba inganzamarumbo.


Abapolisi bifatanyije n’abaturage bo muri Gasabo mu muganda udasanzwe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...