Uru rugendo ruzaba ari umwanya wo kuganira
n’abasomyi ku nkuru ziri muri iki gitabo cyegukanye igihembo cya Renaudot mu
2024, kikaba cyarashimwe n’abatari bake kubera uburyo gikora ku mateka,
kwibuka, guceceka no kongera kubaka ubuzima nyuma y’ibyago bikomeye.
Iki gitabo cyanditswe na Gaël Faye,
umwanditsi w’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, kizaba kigejejwe
ku basomyi bo muri Amerika mu rurimi rw’Icyongereza, mu buhinduzi bwakozwe na
Sarah Ardizzone.
Gaël Faye ateganya guhura n’abasomyi
n’abakunda ibitabo mu mijyi itandukanye ya Amerika, aho azaganira ku butumwa
bukubiye muri “Jacaranda” n’uburyo amateka y’umuryango umwe ashobora gufasha
gusobanukirwa n’ay’igihugu cyose.
Ku wa 2 Ugushyingo 2026, Faye azitabira
ikiganiro muri Kaminuza ya Georgetown i Washington, DC, kizakorwa mu Gifaransa,
afatanyije n’abarimu Jennifer Boum Make na Johann Le Guelte.
Ku wa 3 Ugushyingo, azamurika igitabo cye
mu iduka ry’ibitabo rya Politics and Prose, riri kuri Connecticut Avenue i
Washington, mu kiganiro kizakorwa mu Cyongereza.
Ku wa 4 Ugushyingo, azagirana ikiganiro
n’umwanditsi Peter Godwin muri Villa Albertine, i New York. Bukeye bwaho, ku wa
5 Ugushyingo, azitabira ikiganiro kirimo gusoma ibice by’igitabo no kuganira ku
butumwa bwacyo muri Maison Française ya Kaminuza ya Columbia, aho ikiganiro
kizayoborwa na Fanny Guex.
Urugendo rwe ruzakomeza ku wa 10 Ugushyingo,
ubwo azitabira iserukiramuco ry’ubuvanganzo rya Charleston Literary Festival,
ribera muri Leta ya Carolina y’Epfo.
Ibi bikorwa biri mu bufatanye na Villa
Albertine, ikigo gifasha guteza imbere umuco n’ubuhanzi bw’u Bufaransa muri
Amerika.
Mbere y’urwo rugendo, Gaël Faye yari
ateganyijwe no kugirana ikiganiro n’umwanditsi Eve Guerra ku wa 29 Ukwakira
2026, mu kigo cy’Abafaransa mu Bwongereza.
Aba banditsi bombi bagombaga kuganira ku
bitabo byabo, “Jacaranda” na “Repatriation”, byombi bikora ku mateka y’imiryango,
agahinda n’ibibazo byasizwe n’ubukoloni mu bisekuru byakurikiyeho.
Iki kiganiro kizayoborwa n’umwanditsi
akaba n’umusesenguzi w’ibitabo Oonagh Devitt Tremblay.
Mu gitabo “Jacaranda”, Gaël Faye avuga
inkuru ya Milan, umusore ukomoka i Paris utangira gushakisha ibisubizo ku
mateka y’umuryango we, akagenda amenya byinshi ku Rwanda rwo nyuma ya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rugendo rwe, Milan ahura n’amabanga
y’umuryango, ibikomere byasizwe n’amateka n’ibibazo byari bimaze igihe
bitavugwa.
Ibyo bimufasha gusobanukirwa n’imibanire
y’abantu, uko ibikomere by’amateka bishobora guhererekanywa mu bisekuru ndetse
n’impamvu kwibuka ari ingenzi mu buzima bw’abantu n’ubw’igihugu.
Igitabo kigaruka ku nsanganyamatsiko zirimo
kwibuka, ubwiyunge, guhangana n’ingaruka za Jenoside no kongera kubaka umubano
hagati y’abantu bafite amateka akomeye basangiye.
Mu buryo bw’umwihariko, “Jacaranda”
yerekana ko amateka adahera ku byabaye mu gihe runaka, kuko ashobora gukomeza
kugira ingaruka ku mibereho y’abana n’abuzukuru b’abayanyuzemo.
Ibi bituma iki gitabo kiba kirenze inkuru
y’umuryango umwe, kikaba n’uburyo bwo gutekereza ku Rwanda, ku mateka yarwo no
ku mbaraga zifasha abantu gukomeza kubaho nyuma y’ibyababayeho.
Gaël Faye yavuze ko igitekerezo cyo
kwandika “Jacaranda” cyakomotse ku bushakashatsi yakoze no ku buhamya yumvise
ubwo yasuraga u Rwanda.
Mu 2024, ubwo yamurikaga iki gitabo,
yasobanuye ko yagiye mu Rwanda akumva ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe
Abatutsi, ndetse akitabira ibiganiro byabereye mu nkiko Gacaca.
Ibyo yahumviye byatumye yibaza uko abantu
banyuze mu bihe bikomeye bashobora kongera gusubira mu buzima busanzwe,
bagaseka, bagakora kandi bagakomeza kubana n’abandi.
Mu bitekerezo bye ku gitabo, yagaragaje ko
kwibuka ibyabaye no kugira ubutwari bwo kubivuga ari bimwe mu bintu bifasha
abantu guhangana n’ibikomere by’amateka.
Yibanze kandi ku guceceka, agaragaza ko ari
kimwe mu bintu bishobora kuranga abantu bagizweho ingaruka n’ibyago bikomeye,
ariko ko kutavuga ibibababaza bidahita bivura ibikomere bafite.
Iyi nsanganyamatsiko ni imwe mu zigaragara
muri “Jacaranda”, aho abantu bashakisha uko bahuza ibyahise n’ibiriho,
bagaharanira gusobanukirwa n’amateka yabo.
Mu rugendo rwo gutegura “Jacaranda”, u
Rwanda rwagize uruhare rukomeye. Muri Mata 2024, Gaël Faye yatangaje ko
yatangiye gucapa inyandiko z’igitabo cye akoresheje imashini zo gucapa zo mu
iduka rito rya Loïs, riherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.
Yagaragaje ko yishimiye kuba igice cy’akazi
ko gutegura igitabo cyakurikiye “Petit Pays” cyari kiri kubera mu gace ka
Kigali kinjiyemo mu nkuru yacyo.
Mu Nzeri 2024, “Jacaranda” yageze ku isoko,
ihita iba kimwe mu bitabo byakuruye abantu bashaka gusobanukirwa n’uburyo
amateka y’u Rwanda akomeza kugaruka mu buzima bw’abayagizweho n’ingaruka.
Mu Gushyingo uwo mwaka, Gaël Faye yegukanye
igihembo cya Renaudot, kimwe mu bihembo bikomeye bihabwa abanditsi b’ibitabo mu
Bufaransa.
Iki gihembo cyongereye ubwamamare bw’iki
gitabo n’umwanditsi wacyo, ndetse gituma ubutumwa bwacyo burushaho kugera ku
basomyi batandukanye.
Gaël Faye azwi kandi nk’umuririmbyi
n’umuraperi, wamamaye mu ndirimbo zirimo “Je pars”, “Ma femme” na “Petit Pays.”
Yamenyekanye cyane mu buvanganzo binyuze mu
gitabo “Petit Pays”, cyasohotse mu 2016. Iki gitabo kivuga inkuru y’umwana
wakuriye i Burundi, wavukiye mu muryango uhuza umubyeyi w’Umunyarwandakazi
wahungiye i Burundi n’umugabo w’Umufaransa.
Icyo gitabo cyakunzwe n’abasomyi,
kinahindurwa filime, bituma Gaël Faye arushaho kumenyekana nk’umwanditsi
ushobora guhuza amateka y’abantu ku giti cyabo n’ayo ibihugu byanyuzemo.
Mu gihe “Petit Pays” yibanze ku buzima
bw’umwana mu bihe by’imvururu zo mu karere k’Ibiyaga Bigari, “Jacaranda”
yibanda cyane ku gushakisha inkomoko, kwibuka no gusobanukirwa n’ingaruka za
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ibitabo bye byombi bigaragaza uburyo
ubuhanzi bushobora gufasha abantu kuganira ku mateka akomeye, gutanga umwanya
ku buhamya no gusobanukirwa n’ibikomere bidahita bikira.
Urugendo Gaël Faye agiye gukorera muri
Amerika ruzaba umwanya wo kugeza ku basomyi bashya inkuru zishingiye ku mateka
y’u Rwanda, binyuze mu gitabo cyanditswe n’umuntu ufite isano n’akarere
k’Ibiyaga Bigari.
Binyuze kuri Milan n’ishakisha rye, “Jacaranda”
yibutsa ko kumenya ibyahise bishobora gufasha abantu gusobanukirwa n’ubu no
gutekereza ku hazaza.
Ku basomyi bo muri Amerika, igitabo kizaba
n’amahirwe yo kurushaho kumenya amateka y’u Rwanda no kuganira ku buryo
imiryango n’ibihugu bihangana n’ingaruka z’ibyabaye mu bihe byashize.
Kuri Gaël Faye, ubuvanganzo bukomeje kuba
inzira yo kugeza ku bandi inkuru z’abantu, ibibazo bibakomereye n’uburyo
bashakisha ibisubizo, mu gihe amateka akomeza kugira.


Gaël Faye azagirana ibiganiro n’abasomyi muri Kaminuza ya Georgetown, Politics and Prose, Villa Albertine na Kaminuza ya Columbia hagati ya tariki ya 2 n’iya 5 Ugushyingo 2026, mbere yo kwitabira iserukiramuco rya Charleston Literary Festival ku wa 10 Ugushyingo 2026

