Franklin yasubije abamushinje kwiba isaha mu bukwe bwa Davido

Imyidagaduro - 14/08/2025 7:53 AM
Share:

Umwanditsi:

Franklin yasubije abamushinje kwiba isaha mu bukwe bwa Davido

Umwe mu bashora imari mu muziki, Ubi Franklin yahakanye amakuru avuga ko yibye isaha y’agaciro kanini ubwo yari i Miami, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu bukwe bw’umuhanzi Davido mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi byavuzwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatatu, bitangira gukwirakwizwa nyuma y’uko byatangajwe n’urubuga rumwe rwa interineti. 

Franklin yifashishije urubuga rwe rwa X (rwahoze ari Twitter) kugira ngo asubize ayo yise ibinyoma bigamije kuyobya abantu.

Yanditse mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kanama 2025 agira “Namenye amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ampamya icyaha cyo kwiba. Ndashaka gusobanura neza ko ayo makuru ari ibinyoma byambaye ubusa kandi ayobya abantu.”

Asobanura ibyabaye i Miami, Franklin yavuze ko yegerewe n’umugabo witwa Benny amuha igitekerezo cyo kumugurisha isaha. Ati “Nyuma yo kuyisuzuma no kumenya uwari nyirayo mbere, nafashe umwanzuro wo kuyanga kugira ngo nirinde ibibazo bishobora kuza. Ibyo nabimubwiye neza,”

Yakomeje avuga ko mu gihe cy’amasengesho y’ubukwe, Benny yohereje murumuna we kumugezaho indi saha, ari yo yaguze kandi ayishyura yose. Ati “Bitewe n’imirimo myinshi y’ubukwe, nanze gufata izo saha zombi, nambara iyo yanyohereje anyuze kuri murumuna we.”

Franklin yavuze ko nyuma y’ubukwe yahise ava i Miami ajya kwitegura gushyingira mushiki we, ari bwo Benny yamuhamagaye akiri mu ndege amubaza indi saha.

Ati “Ndashaka kuvuga mu buryo bweruye: Sindi umujura. Nta na rimwe nigeze nyiba umuntu. Naguze isaha kandi nyishyura yose kuri Benny.”

Franklin yabivuze yongeraho ko Benny ubwe yari yamaze guhakana ayo makuru mbere y’uko akomeza gukwirakwizwa. Davido wakoze ubukwe na Chioma, nawe yanditse kuri konti ya Twitter, abwira Franklin ‘kutisobanura imbere y’abanyabinyoma.’

 

 

Franklin yavuze ko atigeze yiba isaha mu bukwe bwa Chioma na Davido bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize 


Davido na Chioma bakoreye ubukwe bwiza mu Mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika


REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO '10 KILO' DAVIDO YASHYIZE HANZE NYUMA Y'UBUKWE BWE NA CHIOMA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...