Frank Vocally Singer ubarizwa muri Gisubizo Ministries yatangiye kuririmba ku giti cye - VIDEO

Iyobokamana - 25/05/2025 1:40 PM
Share:

Umwanditsi:

Frank Vocally Singer ubarizwa muri Gisubizo Ministries yatangiye kuririmba ku giti cye - VIDEO

Umuhanzi Frank Vocally Singer, umwe mu baririmbyi b’imena ba Gisubizo Ministries imaze igihe mu murimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Ndamushima.”

Ubusanzwe, Frank Vocally Singer amenyerewe mu gufasha abandi baririmbyi batandukanye mu bikorwa bifite aho bihuriye n'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni urugendo yatangiye mu 2016, arutangira abarizwa muri korali, nyuma bigenda byaguka, arushaho gutera imbere abishobojwe n’Imana.

Kuri ubu rero, uyu muramyi yatangiye urugendo rushya rwo gukora umuziki ku giti cye. Yabwiye InyaRwanda ko icyamusunikiye gufata iki cyemezo, ari uko yabonye ashoboye, kandi akaba ari n’umunyembaraga. Yagize ati: “Ikintu kirimo Imana nta kitashoboka. Imana niyo yanshoboje gutangira umuziki ku giti cyanjye.”

Akomoza ku ngamba atangiranye, yagize ati: “Ndifuza kugeza Gospel ahantu kure, ubutumwa bukagera ku bantu bose, imitima ya benshi igahembuka, abarushye n’abaremerewe bose bumve ko Yesu ariho kandi akora.”

Ati: “Gospel y’u Rwanda inyitegeho ibintu byinshi: mfite imishinga myinshi ndi gutegura imbere, ndacyari muto kandi imbaraga. Ndibaza ko hamwe n’Imana bizakunda, mfite gusohora imiziki myinshi, mfite gukorana collabo n’abahanzi benshi…”

Frank kandi yahishuye ko inganzo y’indirimbo ye ya mbere yakomotse aho yabaga muri Kenya, ari muri kolari basoje ‘repetition.’ Ati: “Sinzi ukuntu nari nicaye ndi kumwe n’umucuranzi gusa, aracuranga amagambo araza, uko aje nkomeza kuyandika muri telefone. Ngeze mu rugo rero ndagenda ndayanononsora, ndushaho no guhimba andi…”

Avuga ko nubwo iyi ari yo ndirimbo ye ya mbere hari n’izindi yari yarahimbye mbere nubwo atahise aziha icyizere cyo kuzishyira ahagaragara. Ati: “Iyi ndirimbo ivuga kuri Kristo; uburyo yankuyeho ibyaha arambabarira, nari ndushye ndemerewe, nuzuye ibicumuro byinshi. Ariko Umwami Yesu araza aranduhura, ankura mu ivata y’icyaha.”

Amajwi y’indirimbo "Ndamushima" yatunganyijwe na Producer Boris, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Director Kavoma.

Frank Vocally Singer, arasaba abakunzi be kumushyigikira, kumuba hafi, kumwungura ibitekerezo no kumufasha kugeza ibihangano bye kuri benshi kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure.

Frank Vocally Singer yatangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye

Asanzwe akorera umurimo w'Imana muri Gisubizo Ministries

Arateganya gukora imishinga myinshi mu minsi iri imbere yose igamije kwagura ubwami bw'Imana

Nyura hano urebe indirimbo nshya ya  Frank Vocally Singer yise 'Ndamushima'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...