Ubusanzwe, Frank Vocally Singer
amenyerewe mu gufasha abandi baririmbyi batandukanye mu bikorwa bifite aho
bihuriye n'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ni urugendo yatangiye mu
2016, arutangira abarizwa muri korali, nyuma bigenda byaguka, arushaho gutera
imbere abishobojwe n’Imana.
Kuri ubu rero, uyu
muramyi yatangiye urugendo rushya rwo gukora umuziki ku giti cye. Yabwiye
InyaRwanda ko icyamusunikiye gufata iki cyemezo, ari uko yabonye ashoboye,
kandi akaba ari n’umunyembaraga.
Akomoza ku ngamba atangiranye,
yagize ati: “Ndifuza kugeza Gospel ahantu kure, ubutumwa bukagera ku bantu
bose, imitima ya benshi igahembuka, abarushye n’abaremerewe bose bumve ko Yesu
ariho kandi akora.”
Ati: “Gospel y’u Rwanda
inyitegeho ibintu byinshi: mfite imishinga myinshi ndi gutegura imbere,
ndacyari muto kandi imbaraga. Ndibaza ko hamwe n’Imana bizakunda, mfite
gusohora imiziki myinshi, mfite gukorana collabo n’abahanzi benshi…”
Frank kandi yahishuye ko
inganzo y’indirimbo ye ya mbere yakomotse aho yabaga muri Kenya, ari muri
kolari basoje ‘repetition.’ Ati: “Sinzi ukuntu nari nicaye ndi kumwe n’umucuranzi
gusa, aracuranga amagambo araza, uko aje nkomeza kuyandika muri telefone. Ngeze
mu rugo rero ndagenda ndayanononsora, ndushaho no guhimba andi…”
Avuga ko nubwo iyi ari yo
ndirimbo ye ya mbere hari n’izindi yari yarahimbye mbere nubwo atahise aziha
icyizere cyo kuzishyira ahagaragara.
Amajwi y’indirimbo
"Ndamushima" yatunganyijwe na Producer Boris, mu gihe amashusho yayo
yakozwe na Director Kavoma.
Frank Vocally Singer, arasaba abakunzi be kumushyigikira, kumuba hafi, kumwungura ibitekerezo no kumufasha kugeza ibihangano bye kuri benshi kugira ngo ubutumwa bwiza bugere kure.
Frank Vocally Singer yatangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye
Asanzwe akorera umurimo w'Imana muri Gisubizo Ministries
Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Frank Vocally Singer yise 'Ndamushima'